Donald Trump yagaragaje uburyo Abirabura ari bo batumye Amerika iba igihangange
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yashimiye Abanyamerika b'Abirabura uburyo batumye iki gihugu kiba igihangange binyuze mu kuba ari bo bagize uruhare rukomeye mu gutuma Igisirikare kiba ntagereranwa ku Isi.
Ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yitabiriye ibirori byo kwizihiza Ukwezi kw’Amateka y’Abirabura (Black History Month) byabereye mu cyumba cya East Room muri White House.
Mu ijambo rye, Trump yashimiye Abanyamerika b’Abirabura ku ruhare rukomeye bagize mu kubaka no kurinda Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, avuga ko imbaraga, ubutwari n’ubwitange bwabo byagize uruhare rukomeye mu gutuma iki gihugu kiba igihangange ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Turashimira Imana ku bw’imbaraga, ubutwari, ukwihangana n’ubwitange by’Abanyamerika b’Abirabura byafashije gutuma Amerika iba igihugu gifite imbaraga kurusha ibindi byose mu mateka y’isi dufite uyu munsi.”
Perezida Trump yanagarutse ku bushobozi igisirikare cy’Amerika gifite, avuga ko igihugu cye gifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku isi ndetse n’ibikoresho by’intambara bigezweho kurusha ahandi hose.
Yagize ati “ Dufite igisirikare gikomeye kurusha ibindi byose ku isi. Dukora ibikoresho by’intambara byiza kurusha ibindi ku isi. Nta n’umwe utwegereye. Abanyamerika b’Abirabura hafi 10,000 barwanye bashyigikira impinduramatwara mu Ntambara y’Ubwigenge y’Amerika. Mbese mwari mubizi? 10,000, kandi numvise ko hari n’abavuga ko umubare wari munini kurushaho.”
Ibirori bya Black History Month ni umwanya ngarukamwaka uhabwa icyubahiro mu kwezi kwa Gashyantare, hagamijwe kwibuka no kuzirikana uruhare rw’Abanyamerika b’Abirabura mu mateka, umuco, ubukungu n’umutekano w’igihugu.
Ibi birori byabereye muri White House byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abanyapolitiki, n’abahagarariye imiryango y’Abanyamerika b’Abirabura, aho Perezida Trump yongeye gushimangira ko ubuyobozi bwe buzakomeza gushyira imbere amahirwe angana n’iterambere ku baturage bose.
Donald Trump yashimiye abanyamerika b'Abirabura batumye Amerika iba igihangange


Kinyarwanda
English
Swahili









