Ngoma: Imiryango yavuye mu makimbirane yiyemeje gufasha bagenzi babo guhindura imyumvire
Abagore n'abagabo bagera kuri 30 bo mu miryango 15 babanaga mu makimbirane, biyemeje gushishikariza bagenzi kubana mu mahoro nyuma y'ibyumweru 21 bigishwa kubana mu rugo rurimo ubwumvikane.
Abagore n'abagabo bo mu miryango 15 ituye mu Murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma, nibo bahawe ibiganiro byari bigamije kubafasha kuva mu makimbirane. Ibi biganiro byamaze iminsi 21, ababyitabiriye bafashe icyemezo cyo gukora itsinda rigamije gukumira amakimbirane mu rwego rwo gufasha bagenzi babo bakiri mu makimbirane kuyavamo.
Ababanaga mu makimbirane bahawe ibiganiro byatumye bafata umwanzuro wo kubana mu mahoro no mu bwumvikane, nkuko abaganiriye na IZUBA TV dukesha iyi nkuru babivuga.
Umwe mu bagore yagize ati " Rimwe twapfaga ibintu dushobora na kuvuganaho rimwe tukaba twabikemura rimwe na rimwe twapfaga ibintu bijyanye n'ubutunzi mu rugo, ntitwumvikane ku mafaranga yakuye mu byo twakoranye, ibyo bikazana intonganya mu rugo. Twageze hano rero dusanga ibyo bintu natwe mu rugo iwacu biriyo dufata umwanzuro wo guhindura imyumvire ubu tubanye neza."
Umwe mu bagabo nawe yagize ati" Mbere nabaga mfite amafaranga nkumva ko ari ayanjye njyenyine, nawe ayo afite akumva ko ari aye wenyine. Ku mitungo ye numvaga ko ari ye nta burenganzira nyifiteho, aho nziye muri aya mahungurwa twabashije guhuza, icyo tugiye gukora tukiganiraho, iterambere ryaraje mu rugo, abana ubu ku ishuri bariga neza."
Uwo mugabo yakomeje agira ati "Imiryango ibanye nkuko nari mbanye n'umugore, bagize amahirwe bakatwumva nkatwe tuvuye guhugurwa, tukabaha ku bumenyi bumwe dufite byaba byiza, kuko nasanze nta cyiza cyo kubana mu ntonganya nasanze nta cyiza kiva mu guhohotera."
Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Gashanda Mukandayisenga Clementine aganira na IZUBA TV, yasabye imiryango yavuye mu makimbirane gufasha bagenzi babo nabo bakayavamo.
Aragira ati" Icyo twavuga muri uyu Murenge wacu, ni amahirwe twagize, kuba abaturage bacu baruguwe, bagahabwa Inyigisho zibafasha, zizabafasha guhindura imyumvire bakabana neza, bagatera imbere, umugore, umugabo n'umuryango muri rusange bikazadufasha kugira ngo amakimbirane agabanuke mu miryango, kuko iyo umuryango ufite amakimbirane ntabwo utera imbere."
Mukandayisenga yakomeje agira ati" Icyo tubasaba, inyigisho bahawe bere kuzisiga aha, ahubwo bajye aho batuye, babe imboni z'Umurenge, babe imboni z'abandi batabashije kugira amahirwe yo guhugurwa, ibyo bize nabo babafashe kubishyira mu bikorwa."
Abo bagabo n'abagore nyuma yo gusoza Inyigisho zamaze ibyumweru 21 bashyizeho itsinda rigamije guharanira impinduka mu mibanire mu muryango rizakangurira bagenzi babo kuva mu makimbirane.


Kinyarwanda
English
Swahili









