issa
AFC/M23 yamaganye amahanga akomeje guceceka ku bwicanyi bukorwa na leta ya RDC

Feb 20, 2026 - 17:26
 0

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko uhangayikishijwe n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ushinja amahanga kuruca akarumira ku byaha bikomeye byibasira abaturage bo muri ibyo bice.

Ni nyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi byavuzwe mu duce twa Minembwe, Mikenge, Karingi no mu bindi bice byo mu misozi miremire, aho bivugwa ko byakozwe n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), umutwe w'iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yamaganye ibyo yise “ibikorwa by’ubugome bikorerwa inyokomuntu,” avuga ko bikorwa mu guceceka guteye impungenge kw’imiryango mpuzamahanga n’abakora mu rwego rw’ubutabazi.

Yagize ati: “Ibi bikorwa bitihanganirwa bikorerwa abasivile, cyane cyane abagore, abana n’abari mu zabukuru, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’inzego zifite imbaraga za dipolomasi zikomeje kurebera.”

AFC/M23 yagaragaje ko ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga ubutabazi, ishinja kandi Leta ya RDC gukomeza kurenga ku masezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar ndetse no ku myanzuro y’amahoro yafatiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mutwe uvuga ko imyitwarire y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ishobora gusubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.

AFC/M23 yasabye umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora mu buryo bwihuse, hagamijwe guhagarika ubwicanyi no kurinda abasivile, ishimangira ko gukomeza guceceka bishobora gutuma ibibazo by’umutekano birushaho gukomera no gukwirakwira mu karere.

Feb 20, 2026 - 17:27