Police FC na APR FC zaguye miswi mu mukino w'amahane menshi
Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino wari urimo amahane menshi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026, nibwo ikipe ya APR FC yakinnye na Police FC mu mukino w'umunsi wa 21 wa Shampiyona. Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda z'amanwa.
Wari umukino ukomeye cyane ukurikije ugukanirana aya makipe asanzwe agaragaza. Ku munota wa 6, ikipe ya Police FC yahushije igitego wavuga ko cyabazwe. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Ani Elijah asubiza inyuma usanga aho Kwitonda Alain Bacca ahagaze atera ishoti rikomeye umupira ukubita ipoto.
Ku munota wa 22, ikipe ya APR FC nayo yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza wafashwe na Mugisha Gilbert acenga rimwe atera ishoti rikomeye cyane, Patient wa Police FC awukoraho ukubita igiti cy'izamu uvamo.
Nyuma y'iminota 10 gusa, APR FC yongeye guhusha uburyo bukomeye cyane. Ni umupira mwiza watewe na William Mel Togui ariko ugarurwa n'igiti kizamu uvamo. Ni umupira mwiza yari amaze guhabwa na Memel Raouf Dao.
Ku munota wa 47, ikipe ya Police FC nayo yongeye guhusha igitego cyabazwe. Ni umupira mwiza watewe na Kwitonda Alain Bacca ugarurwa na ba myugariro ba APR FC usanga aho Richard Kirongozi ahagaze ateye ishoti umupira ukubita ipoto uvamo.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, ariko zitangira zihusha uburyo bukomeye bikomeza kuba 0-0.
Ku munota wa 66, ikipe ya APR FC yaje gutsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattara. Ni igitego cyatunguranye cyane kuko Ouattara yafashe umupira abasore ba Police FC bagira ngo agiye kuwutanga ahita atera ishoti rikomeye umupira ujya mu izamu.
Ikipe ya Police FC yahise itangira nayo gushaka uko yakishyura ariko igenda itakaza amahirwe wavuga ko yabaga akomeye. Ku munota wa 97, Nsabimana Eric Zidane yaje gutsinda igitego cy'imbaraga ku mupira mwiza yahawe na Rudasingwa Prince atera ishoti rikomeye.
Nsabimana Eric Zidane yaje guhabwa ikarita y'umutuku nyuma yo guhabwa ikarita ya kabiri y'umuhondo kuko yari akuyemo umupira yishimira igitego yatsinze. Zidane akimara gutsinda igitego yagiye imbere y'abakinnyi ba APR FC abishongoraho cyane nyuma y'imvururu bari barimo guteza kugira ngo iminota irangire ari igitego 1-0.
Umukino waje kurangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1, mu mukino wari urimo amahane menshi cyane yari agiye kuvamo n'imirwano ikomeye. Abakinnyi barimo Djibril Ouattara bahawe amakarita y'umuhondo nyuma y'izi mvururu.


Kinyarwanda
English
Swahili









