issa
Nyamagabe: Kwihangira imirimo birimo gukura bamwe mu bukene

Feb 20, 2026 - 18:29
 0

Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by'Akarere ka Nyamagabe bavuga ko bikuye mu bukene babinyujije mu kwihangira imirimo ubwo bari mu imurikabikorwa ry’ibicuruzwa bihangiye ryabaye ku wa 19 Gashyantare 2026.

Ni imurikabikorwa rigamije gushyira imbere umuturage binyuze mu bikorwa byo gukora udushya no kwihangira imirimo mu cyerekezo cya Leta NST2 kivuga ko mu 2029, byibuze buri muturage azaba abayeho afite icyo akora ndetse n’aho akura imibereho.

Bamwe mu bitabiriye iryo murikabikorwa bavuga ko babashije kwikura mu bukene binyuze mu mishinga itandukanye y’ibicuruzwa bagiye batekereza gukora ndetse bikarangira banayishyize mu bikorwa bitewe n’ibyo bagiye babona bagenzi babo bakoze, nabo bagahitamo gukora ibyabo.

Niyonsenga Aimé umaze imyaka irenga itandatu akora inkweto, ashimira Leta avuga ko ikomeje kubashyigikira mu bikorwa byabo byo kwiteza imbere ibashyiriraho gahunda zo kumenyekanisha ibyo bakora bityo bikabafasha kwaguka.

Yagize ati "Turashimira ubuyobozi bwacu budufasha gushyira mu bikorwa ibyo dukora biduteza imbere ndetse bukanadufasha kubona ahantu heza ho kwerekanira ibyo dukora."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadee, wari muri iryo murikabikorwa yavuze ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza kuko ubuyobozi buha abaturage umwanya wo kwerekana icyo bashoboye.

Ati “Imurikabikorwa ni uburyo bwiza bwo kugaragariza abaturage ko bafite ubumenyi butandukanye bashobora gukoresha bakabona amafaranga ndetse n’iterambere ryabo rikazamuka. Ibi kandi binabereka ko amahirwe yo kwiteza imbere ari hafi yabo bidasabye kujya kuyashakira ahandi.”

Yakomeje avuga ko ibyo byose bikorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukomeza gushyira umuturage ku isonga hagamijwe iterambere rya buri umwe.

Ni imurikabikorwa riteganyijwe gusoza ku wa 21 Gashyantare 2026, rikaba rigamije gufasha abafite imishinga kuyigeza kure binyuze mu kubanza kuyitunganya neza no gushakira amasoko icyayivuyemo.

Feb 20, 2026 - 18:28