U Burusiya bwaburijemo igitero cy’iterabwoba cyari kuzagabwa ku munsi w’ingabo
Urwego rushinzwe Ubutasi imbere mu Burusiya (FSB) rwatangaje ko rwaburijemo igitero cyari cyateguwe kuzagabwa n’ibyihebe ku munsi wizihirizwaho abarwaniye u Burusiya.
Iki gitero cyari kuzagabwa mu Mujyi wa Stavropol uri mu Majyepfo y’u Burusiya ku wa 23 Gashyantare ubwo hazaba hizihizwa umunsi ukomeye mu Burusiya wo guha icyubahiro abakoreye igisirikare cy’u Burusiya uzwi nka(Defenders of the Fatherland Day),
Uyu munsi washyizweho mu 1922 ubu ukaba uzirikana abari mu ngabo n’abazibayemo.
FSB yatangaje ko uwateguye iki gitero ari umuturage w’u Burusiya wakoranaga n’umuryango wo muri Ukraine wiswe uw’iterabwoba.
Bikekwa ko yakoreraga ku mabwiriza y’abo muri Ukraine uyu muturage yari yateguye iki gitero kikazagabwa ahari abantu benshi bari kwishimira uyu munsi.
Byateganywaga ko azaturitsa inzu z’ubuyobozi muri Stavropol n’urwibutso rwaho. Uyu ukekwa yafashwe ahuza ibiturika yagombaga kwifashisha.
Bivugwa ko yafashwe n’abo mu nzego z’umutekano maze atangira kubarasaho na bo bahita bamurasa arapfa. FSB yavuze ko nta muturage wakomeretse.


Kinyarwanda
English
Swahili









