issa
Ibyaranze Urubanza rwa Barafinda na Muchoma rwabereye mu muhezo

Feb 20, 2026 - 18:05
 0

Ku wa 19 Gashyantare 2026 Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije dosiye Ubushinjacyaha buregamo;Mazimpaka Patrick,Nizeyimana Didier,Barafinda Fred Sekikubo, Japhet Nkeramihigo na Tumukunde alias Fitboy Djuma.

Bose uko ari batanu bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza no gutangaza amakuru y'ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga by'umwihariko YouTube ya Muchoma yitwa Sana TV show.

Ikiri muri uru rubanza ni ikiganiro Tumukunde alias Fitboy Djuma yakoresheje Barafinda Fred Sekikubo noneho avuga ko u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi. 

Icyo Ubushinjacyaha bubarega

Mu bihe bitandukanye, Barafinda Sekikubo Fred afatanyije na 

Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet bahuje umugambi wo kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya Youtube bagamije gutangaza amakuru y’ ibihuha, bagamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, bagatizwa umurindi n’abaterankunga bo hanze bumva kandi bakunda ibyo bavuga muri ibyo biganiro bumvikanye kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya Youtube yabo yitwa Umurwa Live Tv, Ndasiganwa Tv na Saneza TV, ndetse bumvikana inshingano za buri wese mu gutegura ibyo biganiro, kubishyira ku miyoboro ya Youtube ndetse no kugabana inyungu ziva muri ibyo biganiro (amafaranga ava mubyo bita views). 

Patrick Mazimpaka yafashe inshingano zo kuba umunyamakuru (moderator), Nkeramihigo Japhet yiha inshingano zo gufata amashusho (Cameraman) no gushyira ibiganiro yafashe kumiyoboro ya Youtube naho Barafinda Sekikubo Fred we afata inshingano zo kuba umutumirwa muri buri kiganiro akajya asubiza ku ngingo zitandukanye babaga bateguriye hamwe. 

Mu biganiro bitandukanye Barafinda Sekikubo Fred yagiranye na Patrick Mazimpaka alias Karabo k’Imana cyafatiwe amashusho na Nkeramihigo Japhet, hari aho Barafinda yumvikana agira ati ”muri make America ikungahaye kuma Dollar, Congo ikungahaye ku mabuye y’agaciro n’ibindi,u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi”.

Iki kiganiro kimaze gukorwa cyashyizwe kumiyoboro ya youtube yitwa Saneza Tv, Umurwa Live Tv na Ndasiganwa Tv, ndetse nyuma yo gushyirwaho abantu batandukanye bagiye bagisakaza kumbuga nkoranyambaga kubera amagambo mabi asebya u Rwanda yari yakivugiwemo. Kuri NDASIGANWA TV naho yagarutse kuri ayo magambo " Abantu bose bazajya bakurwanya cyangwa ukarwana nabo uzajya wica wica ? aho ntibazafata umwanzuro bakavuga ko 

abo bantu bakungahaye ku bwicanyi mu gihe abandi bakungahaye ku buvuzi, ku mashyamba, ku buhinzi. Icyo kiganiro yagikoreshwaga na Mazimpaka Patrick alias Karabo, naho Japhet Nkeramihigo akabafata amajwi n’ amashusho.

Nyuma y’ uko hafatwa Barafinda Fred Sekikubo Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, haje gufatwa abitwa Nizeyimana Didier alias Mucoma hamwe n’ umukozi yakoreshaga witwa Tumukunde Juma alias Fit Boy, Nizeyimana Didier alias Mucoma atunze imiyoboro ya youtube 3 ariyo Saneza Tv, Sana Tv show, na Mucoma Sana.

Nizeyimana Didier alias Mucoma amaze gufungura iyi miyoboro ya youtube yashatse Uwitwa Tumukunde Djuma alias Fitboy amuha akazi ko kujya akora ibiganiro bishyirwa kuri izi youtube channel.

Nizeyimana Didier alias Mucoma niwe ushaka abantu batandukanye bakoreshwa ibiganiro bakumvikana ingingo baganirizwaho akabaha amafaranga yamara kubishyura akabahuza na Tumukunde Djuma alias Fitboy akaba ariwe ubakoresha ibiganiro yarangiza kubibakoresha akabishyira kumiyoboro ya youtube ya Nizeyimana Didier alias Mucoma.

Tumukunde Djuma alias Fitboy yakoresheje ibiganiro bitandukanye uwitwa Barafinda Sekikubo Fred byavugiwemo amagambo atandukanye arimo aho bavuze ko American ikungahaye ku ma dollar, congo ikungahaye kumabuye y'agaciro n'ibindi naho u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi.

Hari kandi ikindi kiganiro Tumukunde Djuma alias Fitboy yakoranye na Barafinda Sekikubo Fred aho yavuze ko ubutegetsi bw'Urwanda bugorofanya abantu ndetse yuko u Rwanda ruri Poor.Iperereza rirakomeje ngo harebwe andi magambo agize ibyaha Barafinda Sekikubo Fred yaba yaragiranye na bagenzi be cg n’ abanda bantu bifashishije imbuga nkoranyambaga. 

Urubanza ruzasomwa ku wa 25 Gashyantare 2026 saa tanu.