issa
Goma: Corneille Nangaa yakiriye Hadja Lahbib nyuma yo guhura na Perezida Kagame

Feb 20, 2026 - 17:04
 0

Goma, 20 Gashyantare 2026, Umuhuzabikorwa wa Politiki wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yakiriye i Goma Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe imicungire y’ibibazo n’imfashanyo z’ubutabazi, Hadja Lahbib, mu biganiro byibanze ku bibazo by’umutekano n’ubutabazi bwihutirwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama yabereye mu mujyi wa Goma, mu gihe akarere gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke n’ingaruka z’intambara ku baturage, zirimo kwimurwa mu byabo no gukenera ubufasha bw’ibanze.

Amakuru aturuka ku mpande zombi agaragaza ko ibiganiro byibanze ku buryo ubufasha bw’ubutabazi bwagera ku baturage babukeneye byihuse, ndetse no ku ruhare rw’amahanga mu gushakira umuti urambye ibibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Hadja Lahbib, ushinzwe by’umwihariko ibikorwa byo gutegura no guhangana n’ibibazo byihutirwa muri Komisiyo y’u Burayi, yageze I Goma avuye I Kigali mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Paul Kagame ku wa 19 Gashyantare 2026, akaba yarahageze kandi avuye I Burundi no muri RDC hose akaba yaraganiriye n'abakuru b'ibi bihugu byombi. Uru ruzinduko rwe mu karere rugamije kureba uko ibibazo by’ubutabazi byifashe no kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ku ruhande rwa AFC/M23, Corneille Nangaa yashimangiye ko hakenewe ibiganiro bya politiki n’ubufatanye mpuzamahanga mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano, anagaragaza ko imibereho y’abaturage igomba gushyirwa imbere.

Iyi nama ibaye mu gihe amahanga akomeje gukurikirana by’umwihariko uko ibintu byifashe mu mujyi wa Goma no mu bindi bice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n'Amajyepfo aho ibikorwa bya gisirikare n’ubutabazi bikomeje kugenda bibangikanywa.