Kigali: Gukora muri ‘Sauna Massage’ bituma yibeshywaho n’abagabo
Claudine Uwase, ni umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko ariko wabyariye iwabo utuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere Kicukiro utunzwe no gukorera massage abantu batandukanye bamusanga aho akorera muri Sauna.
Mu kiganiro na UKWELITIMES, uyu mukobwa, yavuze ko yahisemo gukora aka kazi nyuma y’uko uko yari amaze imyaka ibiri abyaye kugira ngo abashe kujya abona igitunga umwana we bitewe n’uko na nyina umubyara ari nawe wamureraga nta bushobozi yari afite.
Byukusenge avuga ko mu myaka itatu amaze akora muri sauna massage yahuye n’ibigeragezo byinshi cyane ndetse nta n’amahoro yigeze agira bitewe n’abagabo batandukanye akorera massage agenda ahura nabo.
Avuga ko ababazwa cyane n’uburyo abagabo benshi akorera massage bajya bashaka ko bakorana imibonano mpuza bitsina ndetse hari n’abamwibeshya ko ari indaya.
Yagize ati “ Bajya banyibeshyaho cyane , hari uza akakwaka nimero ya telephone ejo nkumva arampamagaye ngo musange muri Lodge runaka nkamubwira ko yanyibeshyeho yewe hari n’uza waba uri kumumasa ukabona atangiye kugukorakora ashaka nko ku kwagaza.”
Yakomeje avuga ko amaze gusezera ahantu hane yakoreraga kubera guhunga abagabo yakoreraga massage.
Ati “ Nagiye nsezera kubera ko n’abakoresha bacu buriya babigiramo uruhare iyo umugabo yamubwiye ko wamufashe nabi ahita akwirukana mbese we wasambana bagusambanya ntacyo biba bimubwiye icyo aba akeneye n’ifaranga gusa.”
Yakomeje avuga ko abagabo benshi iyo bahaye umukobwa wo muri sauna amafaranga y’inyongera yitwa Tip baba bazi ko igihe cyose bazifuza kuryamana nawe azabyemera mu gihe abakobwa bose badateye kimwe.
Yasoje avuga ko gukora muri sauna massage bimaze kumufasha cyane kubera ko ubu afite ikibanza mu Karere ka Gasabo yaguze miliyoni 2 ndetse anabasha kwishyurira umwana we ishuri.


Kinyarwanda
English
Swahili









