Zidane yiseguye kuri APR FC yishongoyeho kubera kwibagirwa
Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yishimiye igitego mu buryo budasanzwe, ariko asaba imbabazi APR FC kuko mu myumvire ye atajya yishimira igitego yatsinze iyi kipe.
Ku wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026, nibwo ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino Nsabimana Eric Zidane yitwayemo neza kuko igitego cyo kwishyura cya Police FC ni uyu musore wagitsinze.
Nyuma y’umukino Nsabimana Eric Zidane aganira n’itangazamakuru yiseguye ku bakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abafana ba APR FC nyuma yo kwishimira igitego kandi yariyemeje kutishimira igitego ayitsinze.
Yagize ati “ Nabyibagiwe, sinjya nishimira igitego iyo ntsinze APR FC, ariko babyihanganire nta kundi. Amarangamutima yamfashe nshiduka nishimiye igitego ariko babyihanganire. Ni ikipe mfata nk’iya kabiri kuri Police FC.”
Nsabimana Eric zidane, yatangaje ko mbere y’umukino ikipe ya Police FC ikina abanza kujya kureba umubyeyi we umubyara akamuha umugisha kugira ngo arebe ko yakitwara neza mu mukino. Iyo Police FC irakina na APR FC mama wa Zidane na Byiringiro Gilbert aba arimo gufana ikipe ya APR FC kubera Gilbert ari yo akinamo kandi akaba na Bucura iwabo.
Ikipe ya Police FC ikomeje kutitwara neza cyane mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona kuko imaze gutsindwa imikino ibiri inganya umwe. Iyi kipe iri ku mwanya wa kane n’amanota 35 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.


Kinyarwanda
English
Swahili









