
Abakinnyi 11 Amavubi ashobora kubanza mu kibuga imbere ya Nigeria
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ishaka kwitwara neza imbere ya Nigeria, yabanza mu kibuga bande kugirango ibashe kubona amanota 3?
Kuri uyu wa gatanu tariki 21 werurwe 2025, ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakira ikipe y’igihugu ya Nigeria mu mukino ubanza wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cyizaba umwaka utaha wa 2026.
Ni umukino ikipe zombi zakaniye cyane ariko ikipe y’igihugu ya Nigeria nyuma yo kuba ari iya nyuma mu itsinda, irimo gukora ibishoboka byose ariko n’u Rwanda rurashaka gutsinda kugira rukomeze kuyobora iri tsinda.
Kuri uyu wa kane ikipe zombi zirakora imyitozo ya nyuma igomba kubera muri sitade Amahoro ahazabera uyu mukino uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kugeza ubu niyo iyoboye itsinda n’amanota 7 nubwo iri kumwe n’amakipe akomeye arimo Afurika y’epfo, Nigeria, Benin ndetse na Lesotho.
Mu myitozo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze iminsi ikora, umutoza mushya Adel Amroush ubona ko arimo gukoresha cyane Ishimwe Anicet ndetse amakuru avuga ko no muri uyu mukino ashobora gukoreshwa.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugeza ubu ntabwo ihabwa amahirwe nk’aya Nigeria ariko birashaboka ko yatsinda mu gihe umutoza yasaba abakinnyi kuba maso cyane cyane ba myugariro bacu kuko Nigeria ni imwe mu makipe ifite ba rutahizamu bakomeye kuri uyu mugabane w’Afurika.
Abakinnyi bo kwitondera ba Nigeria barimo Victor Osmehn, Ademala Lookman, Ola Aina, Alex Iwobi ndetse na Samuel Chukwezi mu gihe yabanzwa mu kibuga.
Abakinnyi Adel Amroush yabanza mu kibuga bashobora kwitwara neza
Mu izamu: Ntwari Fiacre
Ba myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Ombarenga Fitina cyangwa hagakoreshwa Niyigena Clement ndetse na Niyomugabo Claude
Abo hagati: Mugisha Bohneur, Bizimana Djiha na Hakim Sahabo
Ba rutahizamu: Nshuti Innocent, Samuel Guellete na Kwizera Jojea