issa
Rubavu: Yafatiwe muri Pariki y’Ibirunga ari gutega inyamaswa

Feb 21, 2026 - 12:05
 0

Umugabo witwa Kanyeshyamba Jean Bosco w’imyaka 29 yafatiwe muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari kwangiza anategamo imitego.

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Gasizi, Akagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, watawe muri yombi yanafatanwe bimwe mu bikoresho yakoreshaga.

Umwe mu barinda iyo pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yavuze ko yafashwe nyuma yo kumenya ko yabacaga mu rihumye akajyamo.

Yambwiye Imvaho Nshya ati “Abenshi bajyamo bagiye gutega impongo kuko zo ziraribwa. Bakanaryangiza mu bundi buryo bahungabanya umutekano w’inyamaswa zindi ziba zirimo, batema ibiti n’ibindi bakoramo bibujijwe."

"Uyu yafashwe ku makuru twari tumaze iminsi tugenzura avuga ko yajyaga aduca mu rihumye akajyamo, ku bw’amahirwe make ye aza gufatwa ashyikirizwa ubuyobozi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Murindangabo Eric, yavuze ko uyu akimara gufatwa yashyikirijwe sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi, akaba agomba gushyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Mudende kugira ngo abikurikiranweho.

Ati “Hari n’abandi 3 duherutse gufata na bo bashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Mudende kugira ngo babikurikiranweho. Usanga bajya muri iriya pariki gutegamo cyane cyane impongo, bazica, baciye abarinzi bayo mu rihumye bakaza mu baturage kugurisha inyama zazo.”

Yakomeje ati “Hari ubwo batega iriya mitego igafata n’ingagi, abarinzi bakaza kuzitegura ariko bikazitera uburakari bukabije ku buryo n’abazisura zishobora kubamerera nabi bikaba byatuma batazisura mu buryo bifuza kandi bishyuye.’’

Yasabye abaturage kubungabunga Pariki kubera akamaro gakomeye cyane ibafitiye, haba umwuka mwiza uyiturukamo, akazi bahabwamo, n’ibindi birimo 10% bagenerwa by’inyungu ziyikomokaho.