issa
Umurenge Kagame Cup: Hamenyekanye uko amakipe azahura  muri 1/4 mu Ntara y'Iburasirazuba

Feb 21, 2026 - 09:48
 0

Mu mpera z'icyumweru gitaha mu Ntara y'Iburasirazuba hazatangira Imikino ya 1/4 mu irushanwa ry'Umurenge Kagame Cup ku rwego rw'intara, imirenge ihagarariye uturere izahurira ku masitade yubatswe mu turere twa Bugesera, Ngoma na Nyagatare.

Imikino ya 1/4 cy'irangiza mu irushanwa ry'Umurenge Kagame Cup mu Ntara y'Iburasirazuba, izatangira mu mpera z'icyumweru gitaha nkuko tubikesha abashinzwe gutegura iri rushanwa mu ntara y'Iburasirazuba.

Mu bagore tariki ya 27 Gashyantare 2026, Umurenge wa Musheri uhagarariye Akarere ka Nyagatare uzahura na Rurenge uhagarariye Akarere ka Ngoma, uyu mukino uzabera kuri sitade y' Akarere ka Nyagatare. Uwo munsi kuri sitade y' Akarere ka Ngoma, Gahara izaba ihatana na Nyakaliro  ihagarariye Akarere ka Rwamagana mu mukino uzaba Saa saba zuzuye.

Tariki ya 2 Werurwe kuri sitade y'Akarere ka Bugesera, umurenge wa Gitoki uhagarariye Akarere ka Gatsibo uzahura n'Umurenge wa Rweru uzaba uhagarariye Akarere ka Bugesera. Mu Gihe tariki ya 6 Werurwe umurenge wa Gotore uzaba uhagarariye Akarere ka Kirehe uzahura n'Umurenge wa Murundi uzaba uhagarariye Akarere ka Kayonza.

Mu bagabo naho Imikino izakinirwa ku masitade abagore bazakinira dore ko abagore bazajya bakina Saa saba, abagabo bagakina Saa cyenda zuzuye. Kuri sitade ya Nyagatare tariki ya 27 Gashyantare 2026, Saa cyenda hazabera umukino uzahuza umurenge wa Remera uhagarariye Akarere ka Ngoma n'uwa Gatunda uhagarariye Akarere ka Nyagatare. Uwo munsi Umurenge wa Kigarama uhagarariye Akarere ka Kirehe uzahurira n'uwa Gishari wo mu karere ka Rwamagana umukino uzabera mu Murenge wa kibungo mu karere ka Ngoma.

Tariki ya 2 Werurwe 2026, Umurenge wa Murambi mu karere ka Gatsibo uzahura n'Umurenge wa Ruhuha uzaba uhagarariye Akarere ka Bugesera, umukino uzabera mu Murenge wa Nyamata kuri sitade y'Akarere ka Bugesera. Mu gihe tariki ya 6 Werurwe 2026, Umurenge wa Mukarange uzaba uhagarariye Akarere ka Kayonza uzahura n'Umurenge utaramenyekana mu mirenge yatsindiwe ku mukino wanyuma ariko witwaye neza, uwo mukino uzabera kuri sitade y'Akarere ka Bugesera.

Mu mirenge 8 igomba gukina Imikino ya 1/4 mu bagore, imirenge 8 yaramenyekanye. Mu bagabo basigaye kumenyekana ikipe izakina n'Umurenge wa Mukarange, iyo kipe igomba kuva mu makipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma ariko yitwaye neza.

Amakipe ahagarariye Akarere ka Bugesera, mu irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026, yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 20 Gashyantare 2026, mu bagabo, Umurenge wa Ruhuha watwaye Igikombe utsinze Umurenge wa Rilima ibitego 2-1 naho mu bagore Umurenge wa Rweru watwaye Igikombe utsinze Umurenge wa Mwogo kuri penaliti 3-0, mu gihe iminota yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Feb 21, 2026 - 09:45