Gatsibo: Baratabaza kubera urubyiruko rudindiza iterambere ryabo
Abatuye mu Murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, barataka kudindizwa mu iterambere n'urubyiruko rwishora mu bujura bukabije bukomeje gufata indi ntera muri uwo Murenge.
Abatuye mu midugudu ya Karambo na Kiyogori Akagari ka Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, nibo bagaragaza ko bahangayikishijwe n'ubujura bukomeje gufata indi ntera muri ako gace, aho batunga agatoki Insoresore zirirwa mu tubari zinywa inzoga, bwakwira zigatobora amazu zikiba ndetse harimo abiba no ku manywa y'ihangu.
Ku wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, ubwo umunyamakuru yageraga muri iyo midugudu abaturage bamusanganije ibibazo birimo ubujura bukabije buri muri uwo Mudugudu.
Umuturage utuye Mudugudu wa Kiyogori aganira na UKWELITIMES avuga ko hari urubyiruko rwanze gukora rutunzwe no kwambura abaturage utwabo.
Yagize ati " Ubujura hano burakabije rwose, usanga biba imyaka, amatungo, wareba nabi bakanagushikuza ibyo ufite bakiruka. Icyo dusaba ubuyobozi nuko badufatira urubyiruko rwanze gukora rwatuzengereje bakarujyana ahagororerwa abaniranye."
Umuturage utuye mu Mudugudu wa Karambo we atunga agatoki urubyiruko ariko akavuga ko hari n'abagore biba agasaba inzego bireba kubatabara.
Yagize ati " Ahandi twumva abaturage barateye imbere ariko se hano watera imbere gute ubujura budacika? Ujya mu murima wagaruka ugasanga inzu irera. Ntushobora gutunga itungo nk' ihene, Udashoboye kuzizirikaho no kurarana nazo. Tumaze igihe dufite urubyiruko rwigize abajura bazwi nk'uwitwa Bushombe, ariba iyo za Nyabisindu akaza mu Kabuga natwe akatwiba."
Uwo muturage akomeza agira ati " Nubwo urubyiruko rutwiba ariko ababyeyi babifitemo uruhare kuko batwiba, igitera ubujura harimo no kudohoka kwacu ababyeyi. Nta mubyeyi ukigira igitsure ku bana be, niyo mpamvu abajura biyongera aho kugabanuka.
Hari ikintu cyatubabaje, ugeze hano usanga haremuye isoko ryaremeye ku mugore wari wafatanwe imyenda yibye abaturanyi bacu, ubu twibajije ukuntu umugore yiba twabuze ayo ducira nayo tumira."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayoboraga Umurenge wa Kiramuruzi, mbere y'uko yimurirwa mu wundi Murenge ku wa Gatanu tariki 20 Gashyantare, twaganiriye akiri mu nshingano zo kuyobora uyu Murenge Kiramuruzi ku wa Kane .
Yagize ati " Ikibazo kirahari, abenshi barafatwa bagashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, hakaba igihe ibimenyetso biboneka, benshi muri bo bafungirwa muri Gereza kenshi ariko ni ukubagorora abo nabo ni abaturage bacu.
Tugomba gukomeza kwegera ariko n'ubundi usanga abo bajura abenshi byarapfiriye mu muryango, umwana agakura batamwitaho. Ababyeyi rimwe na rimwe bibera mu kabari, bibera mu bidafite umumaro ntibahe abana umwanya wo kubitaho ntibagenerwe igikwiye."
Yakomeje ati " Nkuko wari ubivuze hari ikibazo cy'abo bana, urubyiruko nirwo rwiganje muri abo bajura, dufite inshingano zo kurinda umutekano w'abaturage, ni uguhozaho ijisho, amarondo akorwe neza n'abafashwe hakaba hari ibimenyetso bahanwe uko amategeko abiteganya."
Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo, ariko inshuro zose twagerageje kuvugana n' umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ariko ntiyitabaga telefoni ndetse ubutumwa bugufi twamwandikiye ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarabusubiza. Igihe azitaba telefoni tuzabibagezaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









