Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 76 afunzwe akekwaho gusambanya umwana amushukishije 5000 Frw
Umusaza w’imyaka 76 wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 amushukishije 5000 Frw.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwinkuba, Akagari ka Gashashi Umurenge wa Karengera ku wa 20 Gashyantare 2026.
Amakuru avuga ko ku wa tariki 19 Gashyantare, uyu musaza yahengereye umugore we yagiye gucuruza ibiribwa mu isantere ya Kigali agashuka uwo mwana w’umukobwa baturanye akajya iwe akamusambanya.
Icyo gikorwa kirangiye uwo mukobwa yasabye uwo musaza 5000 Frw yari yamwemereye, umusaza arayabura, umukobwa atangira guteza umutekano muke, umusaza yemera kumuha ingwate ya telefone ya smart phone.
Ubwo umugore w’uyu musaza yari atashye avuye gucuruza yabajije uwo musaza aho telefoni yaguriwe n’abana baba mu Murenge wa Kamembe iri, avuga ko uwo mwana yayimwibye.
Mu gukurikirana icyo kibazo, uwo mwana w’umukobwa yavuze ko iyo telefoni ari umusaza wayimuhaye nk’ingwate ya 5000Frw yari yemeye kumuha mbere y’uko baryamana.
Umuturanyi w’iwabo w’uyu mukobwa yavuze ko uwo mukobwa yavuze ko ayo 5000Frw harimo 2000Frw umusaza yari yamushukishije ku nshuro ya mbere nabwo ntayamuhe, ibyatumye ku nshuro ya kabiri amubeshya ko aramuha 5000Frw harimo na 2000Frw yo ku nshuro ya mbere.
Yagize ati “Ababyeyi b’umukobwa babyumvise baguye mu kantu bumva ko bidashoboka uwo mwana abarondorera ibikoresho yabonye mu cyumba cy’uwo musaza n’aho buri gikoresho giherereye bituma batangira kwizera ko ibyo avuga byaba ari ukuri”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yabwiye IGIHE ko uyu musaza afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karengera.
Ati “Ababyeyi, bakwiye kumva ko bafite inshingano yo kurera abana babo, bakamenya aho bari n’imibereho yabo, kugira ngo ibyo umwana agombwa abibone abikuye ku babyeyi kuruta kubikura ku bamushuka”.
Visi Meya Mukankusi yasabye abana kunyurwa n’ubuzima babayemo no kumva ko ibyo bakeneye badakwiye kubibona babishukishijwe n’ababangiriza ubuzima.
Ati “Abana ikindi tubasaba ni ugutanga amakuru mu gihe hari ugerageje kumushuka kandi bakanamenya kwifatira icyemezo bakamenya guhakanira abashaka kubasambanya”.
Kugeza ubu uyu musaza afungiye kuri RIB sitasiyo ya Karengera, naho umukobwa akekwaho gusambanya yahise yoherezwa kuri isange one stop center y’ibitaro bya Bushenge.


Kinyarwanda
English
Swahili









