Kirehe: Abarenga ibihumbi 15 bavomaga mu bishanga bahawe amazi meza
Abaturage barenga 15.000 bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, bakoraga ingendo ndende bajya kuvoma amazi y’ibishanga, bubakiwe umuyoboro wa kilometero 30.4 uzajya ubagezaho amazi meza.
Aya ma oma bayashyikirijwe ku wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026.
Ni amazi yatanzwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda binyuze mu muryango Water Aid Rwanda n’Akarere ka Kirehe, akaba yaraturutse ku isoko yo mu misozi iherereye mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Ntaruka.
Hanashyizweho andi mavomo 26 n’ibigega bitanu bituma abasha gukwirakwira mu baturage bose.
Bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge wa Nasho bashimye Leta n’abafatanyabikorwa babahaye aya mazi meza.
Umurerwa Delphine yagize ati “Twakoraga urugendo rurerure tujya kuvoma amazi mabi y’ibishanga ndetse n’ikiyaga, ingaruka byatugiragaho rero ni uko twarwaraga indwara ziterwa n’amazi mabi nk’inzoka tugahora tuzirwaye igihe cyose."
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mulindi, Mutabaruka Jean de Dieu, yagize ati “Amazi twahawe azadufasha kunoza isuku hano mu Kigo Nderabuzima by’umwihariko ku barwayi ndetse n’abandi batugana, twari dusanzwe dufite ibigega bifata amazi ariko hari ubwo yatubanaga make bikaba ngombwa ko tujya kuvomesha ubu rero ntibizongera turishimye cyane.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abaturage ba Nasho bahawe amazi meza kuyafata neza ndetse bakanarangwa n’isuku.
Ati “Abaturage turabasaba ko amazi babonye bayakoresha mu kugira isuku, ntituzongere kugira ikibazo cy’indwara zikomoka ku mwanda cyangwa ibindi bibazo by’isuku nke ku babyeyi n’abana.’’


Kinyarwanda
English
Swahili









