Rwamagana: Umugabo n' umwana we barohamye mu cyobo gifata amazi barapfa
Umugabo witwa Karangwa Darius wari umaze kurohora umwana we wari warohamye, nawe yananiwe kwikura mu cyobo gifata amazi ararohama ahita apfa. Umwana we yari yagerageje kurohora nawe ntiyashoboye kubaho, yagejejwe kwa muganga ahita apfa.
Uwo mugabo witwa Karangwa Darius, wari ufite imyaka 50 wari atuye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Mwulire Umurenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana. Icyo cyobo gifata amazi akoreshwa buhira, yarohamyemo kiri mu gace gakorerwamo ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hafi mu birometero 2, uvuye aho batuye.
Amakuru UKWELITIMES, yahawe n'abaturanyi be, avuga ko uwo umugabo yarohamye mu cyobo gifata amazi damu shiiti ( Dam sheet) ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, ubwo yari agiye kurohora umwana we witwa Umwizerwa Davis, warohamye muri icyo cyobo ubwo we na mugenzi we bari bagiye kuvoma amazi muri icyo cyobo.
Umwe mu baturage yabwiye UKWELITIMES ko Karangwa yarohamyemo ahita apfa, mu gihe yari amaze kurohora umwana we nawe wapfuye agejejwe ku kigo nderabuzima cya Mwulire.
Yagize ati " Umwana amaze kugwa mu idamu, mugenzi we barikumwe yahise atabaza papa we, ise nawe yahise ajya mu mazi amukurano, amaze kumukuramo yarushye ananirwa kuvamo agwamo nawe arapfa. Umwana bamujyanye ku kigo nderabuzima i Ntunga ariko nawe ntiyabashize kubaho kuko akigerayo yahise apfa ."
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Rwamagana, Richards Kagabo Rwamunono, aganira na UKWELITIMES, yemeje aya makuru.
Yagize ati " Twabimenye kandi biranababaje. Uko byagenze abana baje kuri iyo damu, uwo wapfuye ararohama, Se asimbuka ajya kumurohora atarapfa, asa nk 'aho yari yabigerageje bishoboka kuko yamukuyemo, umwana yamugejeje imusozi, ariko nawe kwikuramo biramunanira, imbaraga yari afite yazikoresheje arwana no gukuramo umwana."
"Umwana nawe ntibyakunze kurokora ubuzima bwe, kuko bamusimbukanye ku kigo nderabuzima, bamugejejeyo arapfa, kubera ko amazi yari yamuzahaje."
Visi Meya Kagabo yakomeje avuga icyo ubuyobozi bwakoze mu gukumira icyatuma hari muturage wazongera kugwa mu byobo bifata amazi biri mu masambu y'abaturage.
Yagize ati "Icyakozwe twongeye kwibutsa abayobozi mu nzego zitandukanye y' uko hari amabwiriza yashyizweho n'Inama Njyanama ajyanye n'umutekano wa Damu shiti ( Dam sheet ) n'ibindi bikoresho byakira amazi menshi, mu rwego rwo kurinda ibidukikije, no mu kurinda abaturage, bashobora kuhegera mu buryo bworoshye cyangwa abahakorera. Ubundi kuba ufite igikorwa remezo wifashisha mu kuhira cyangwa ufata amazi mu buryo ubwo aribwo bwose, hagenwa ko wakabaye ukizitira ndetse n' inzira zihinjira zigomba kuba zifite uburinzi bwihariye, kuburyo abana batembera batakabaye bayigeraho kuburyo bworoshye."
Visi meya Kagabo yunzemo ati" Icyo twibutsa abafite amadamu ni ukuyazitira no kuyashyiraho ubundi burinzi bwihariye, batanabikora ibigenwa n'amabwiriza bigashyirwa mu bikorwa. Icya kabiri ni ukubwira abaturage, iyo imvura igwa ubutaka buba bwasomye, bagomba kwitwararika igihe bagiye kwegera damu shiiti, kugirango badahura n'ibyago nk' ibyo, no kuzirikana ko abana bohereza kuvoma, bakabaye bafite umuntu mukuru ubafasha kugirango batagera mu bibazo nk'ibyo, dore ko bisoza abana bashaka kwikinira."
Uwo mugabo n'umwana we, bapfuye mu gihe ku wa Kabiri tariki 17 Gashyantare 2026, hashize iminsi ibiri, mu kagari ka Ntebe , mu Murenge wa Muhazi naho uri mu karere ka Rwamagana, umwana w' imyaka 4 nawe yarohamye mu cyobo gifata amazi akoreshwa buhira, baramurohora ariko agejejwe ku kigo nderabuzima nawe ahita apfa.


Kinyarwanda
English
Swahili









