issa
Kigali: Bahangayikishijwe n’abacuruza imyenda yambawe,  bikekwa ko iba yibwe

Feb 20, 2026 - 14:09
 0

Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Gitega na bamwe bo mu Murenge wa Kimisagara iherereye mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’abantu bacuruza imyenda yambawe bikekwa ko iba yibwe ku mugozi aho iba yanitswe n'ahandi.

Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bahamyako muri iyi minsi bugarijwe n’abajura babiba imyenda baba banitse n’ibyombo baba basize mu bikari ndetse bakeka ko biterwa.

Bakeka ko ngo ibi, bishobora kuba biterwa n'uko  hasigaye haraditse abantu benshi bakora akazi ko kugura, bakanagurisha imyenda iyo ari yo yose n'ibindi bintu bitansukanye byo mu nzu batitaye aho biturutse cyangwa se  k'ubibahaye.

Aba baturage bemeza ko mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Gacyamo n’aka Kigarama ndetse no mu Kagari ka Kamuhoza ariho hari amaseta y’ahacururizwa imyenda yambawe n’iba imaze kwibwa.

Banashimangira ko no mu bakora ako kazi ko kugura imyenda yashaje mu ngo barimo abajura kubera ko hari abinjira mu rugo bakiba imyenda basanze yanitse ku migozi.

Ati “ Ubu usigaye winjira mu nzu gato, wasohoka ugasanga ipantaro wari wanitse bamaze kuyitwara cyangwa se ibyombo, njye bamaze kunyiba Kabiri muri ubwo buryo. Abantu basigaye bamesa ijosho bakarihoza ku mugozi.

Yakomeje agira ati “ Iyo nyine ubuze nk’umwenda cyangwa inkweto muri iui minsi ako kanya uhita ujya kimisagara kureba ko wabobona cyangwa kwa mutwe.ha mu gitega kandi benshi si ibanga barabihafatira."

Berwa Yves, we yemeza ko ibintu byinshi bicururiza nta nyemezabwishyu biba ari ibijurano.

Ati “ Uzajye hariya mu Gitega cyangwa ku soko rya Kimisaga hari abo muzahura barimo kugurisha n’imyenda irimo kujojoba amazi, none se wambwira ko iba ivuye hehe?”

Yakomeje agira ati “ Ariya masoko acuruza ibintu byakoze yongereye ubujura kuko n’aba bana b’abamaline agira atya akagucunga gato wanitse nk' inkweto cyangwa imyenda wakwinjira mu nzu agahita abyiba akajya kuyigurisha muri abo bantu nyine."

Umwe mu bayobozi bo mu Kagarika Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, utarifuje ko izina rye ritangazwa, nawe yabwiye UKWELITIMES, ko iki kibazo ubuyobozi bukizi ariko bigoye ndetse bisaba unufatanye n''izindi nzrgo z'umutekano.

Ubwo Kimisaga ruguru y''isoko bari baciye abacururiza mu kajagari mu muhanda 

Aha Aba bantu bari ni mu Kagari ka Gacyamo aho gahana imbibi n'akagari ka Kigarama mu Murenge wa Gitega ahagurishirizwa imyenda n'inkweto byibwe

Feb 20, 2026 - 23:42