Kiyovu Sports ikoze ibidasanzwe kuri Marine FC i Kigali

Mar 7, 2025 - 17:55
 0

Ikipe ya Kiyovu Sports itsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z'amanwa zo kuri uyu wa gatanu tariki 7 Werurwe 2025. Ni umukino benshi mu bakunzi b'umupira w'amagaru bari bategereje kureba niba Kiyovu Sports iraguma mu mujyo wo gutsinda.

Kiyovu Sports yatangiye umukino ikina neza ndetse ishaka uko yabona ibitego hakiri kare ariko biranga. Uyu mukino wabonaga Marine FC yaje gukinira i Kigali ifite imbaraga n'umuhate wo gushaka intsinzi.

Ku munota wa 25 ikipe ya Marine FC yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Nizeyimana Mubarakh ariko ntibyatinda n'ubundi Kiyovu Sports iza kucyishyura.

Ku munota wa 38, ikipe ya Kiyovu Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mutsinzi Darcy nyuma y'umwanya ikipe ya Kiyovu Sports yamaze irimo kwataka Marine mu buryo bukomeye, igice cya mbere kirangira ikipe zombi zinganya igitego 1-1.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe zombi ubona zisa nizinganya ariko buri imwe kubona igitego mu minota ya mbere bikomeza kuba ingorabahizi.

Ku munota wa 83, ikipe ya Kiyovu Sports yaje gukora ibintu bikomeye cyane ibona igitego cya Kabiri gitsinzwe na Uwineza Rene, umukino urangira Kiyovu Sports ibonye intsinzi y'ibitego 2-1.

Uyu mukino ikipe ya Marine FC yawusoje ifite abakinnyi 9 gusa mu kibuga kuko iyi kipe yaje guhabwa amakarita 2 y'umutuku harimo iyahawe Bigirimana Alfani ku munota wa 87 ndetse na Ndombe Vingile ku munota wa 75.

Ubwo umukino warangiraga, abafana ba Kiyovu Sports baririmbye bikomeye Ndorimana Jean Francois Regis uzwi nka General kuko kuva yagirwa umuyobozi mu kanama k'ubutabazi, ntabwo iyi kipe iratakaza.

Kiyovu Sports irimo gukora ibidasanzwe muri iyi mikino ya nyuma ya shampiyona kuko uyu mukino itsinze ni uwa Kabiri yikurikiranya. Iyi kipe iheruka gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1, mu mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona.

Gutsinda uyu mukino kuri Kiyovu Sports ntacyo byahinduye ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ariko amanota yayo yazamutse kuko ubu ifite amanota 18 iri ku mwanya wa 15.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.