
Perezida Samia Suluhu yiyemeje kubaka Arena nk'iyo mu Rwanda
Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan yatangaje ko yiteguye gushora miliyari 242Rwf mu mushinga wo kubaka inyubako imeze nka BK Arena yo mu Rwanda ikazubakwa i Dar es Salaam.
Mu nama yabereye i Dar es Salaam, Perezida Suluhu yavuze ko yiteguye kubaka inyubako ya Arena izajya iberamo ibikorwa by'imyidagaduro ndetse n'imikino y'amaboko.
Yashimangiye ko icyo gikorwaremezo kizaba kiri mu mushinga we wo kugira Tanzania kimwe mu bihugu bifite ibikorwaremezo biteye imbere mu Karere no muri Afurika.
Ati " Iyi Arena ntabwo izaba ari ihuriro rya siporo n’imyidagaduro gusa, ahubwo izaba umusemburo w’iterambere ry’ubukungu n’amajyambere. Bizatuma twakira ibirori mpuzamahanga, bihangire imirimo abantu, kandi bizazamura urwego rw’ubukerarugendo ”.
Biteganyijwe ko iyi nyubako izubakwa mu mujyi wa Dar Es Salaam, aho izaba yakira abantu 20,000 ikaba igiye gushorwamo miliyoni 172$ aya akaba arenga miliyari 242Rwf.
Uyu mushinga ugiye gutangizwa nyuma y'uko Diamond Platnumz ubwo iki gihugu cyakiraga ibihembo bya Trace yasabye Perezida Samia Suluhu kubaka inyubako imeza nka BK Arena yo mu Rwanda yazajya iberamo ibirori.