Imibare y’imiti yishyurwa na Mituelle yikubye Kabiri-Minisante

Mar 7, 2025 - 18:12
 0

Umubare w’imiti yishyurwa n’ubwishingizi bw’ubuzima bwo mu Rwanda bushingiye ku midugudu (Mutuelle de Santé) wiyongereye uva ku miti 800 ugera kuri 1,500, nyuma y’ivugurura riheruka gukorwa na leta rigamije kunoza uburyo abagenerwabikorwa babona serivisi z’ubuvuzi, nk’uko byatangajwe na Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Yatanze iyo nkuru ku wa Kane, tariki ya 6 Werurwe, asubiza ibibazo by’abadepite bijyanye n’imbogamizi zibangamira abaturage mu kubona serivisi z’ubuvuzi n’ingamba za leta mu kuzikemura. 

Amoko manini y’imiti yongewemo cyane cyane ajyanye no kuvura kanseri, indwara z’umutima, indwara z’impyiko, n’indwara zo mu mutwe.

Butera yavuze ko ayo mafaranga ari ingenzi mu gukomeza gutanga ubuvuzi bubereye bose mu Rwanda, aho umuntu atuye n’ubushobozi bwe bw’amikoro bitabaye inzitizi, anizeza ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gushaka ibindi bikenewe muri urwo rwego.

Ku bijyanye n’abarwayi ba kanseri bajya kuvurirwa i Butaro, Butera yijeje abadepite ko guhera muri Nyakanga 2025, imiti ya kanseri izatangira kuboneka mu bitaro birimo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), n’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda biherereye i Kanombe. 

Kubera ukwiyongera kw’icyizere cyo kubaho umuntu avutse (aho ibarura rusange riheruka gukorwa mu 2022 ryagaragaje ko cyazamutse kiva ku myaka 64.5 mu 2012 kigera ku myaka 69.6 mu 2022), Butera yavuze ko kongeramo insimburangingo z’amatako n’amavi mu bwishingizi bwa Mutuelle de Santé ari ingenzi, kuko ingingo n’amagufa y’abantu bakuze aba ashobora kworoha no kuvunika byoroshye.

Amakuru aturuka muri RSSB agaragaza ko mu mwaka wa 2023, Mutuelle de Santé yakusanyije miliyari 85 Frw aturuka mu musanzu w’abanyamuryango, mu gihe yishyuye miliyari 75 Frw ku bwishingizi bw’ubuzima bw’abayigana.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.