
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima Leta ko yabavuje indwara zikomeye batari kwishoboza
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yagaragaje ko mu mwaka w'ingengo y'imari uzarangira muri Kamena uyu mwaka, hazakoreshwa miliyari 5 na miliyoni 500 Frw ku buvuzi buhabwa abarokotse Jenoside bafite ibibazo bitandukanye.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaragaza ko Leta yakomeje kubaba hafi mu kubavuza cyane cyane abafite indwara zikomeye batari kwishoboza.
Gusa ngo hari ibikiri imbogamizi bibagiraho ingaruka nko kuba nta masezerano ari hagati ya MINUBUMWE n’ibitaro by’uturere.
Ahezanaho Monique utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye yabazwe ikibyimba mu mutwe yari amaranye imyaka myinshi avuga ko byaturutse ku ngaruka za Jenoside, yavuriwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare aza no kujyanwa i Kigali. Yavuze ko iyo MINUBUMWE itamufasha kubona ubuvuzi ngo ntibyari kumworohera kuko bihenze cyane.
Nko mu ntara y'Amajyepfo, Ibitaro bya CHUB n’ibitanga ubuvuzi bwihariye nk’ubw’amaso i Kabgayi ni byo gusa bifitanye amasezerano na Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yo kwishyurira abarokotse Jenoside 10% basabwa.
Abatuye mu turere dutandukanye barimo abafite indwara zikomeye kandi batishoboye, bagaragaza imbogamizi zo kuba badashobora kuvuzwa mu bitaro by'uturere aho udashoboye kwiyishyurira atavurwa.
Kayitesi Denyse ufite uburwayi yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva aho atuye mu Murenge wa Kibirizi muri Nyanza ugera ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ni urugendo runini rimwe gusa rumutwara agera mu bihumbi 10 Frw.
We n'abandi bahuje iki kibazo barimo Dusabihirwe Valentine utuye mu Karere ka Huye, wahawe “transfer” ariko irangira ativuje, basaba koroherezwa kugera ku buvuzi.
Ku ruhande rw'ibitaro by'uturere byemeza ko bijya byakira abafite uburwayi bukomeye kandi batishoboye ntibabahe serivisi ikwiye kuko hari ibyo batemerewe.
Uwamwezi Médiatrice ukora ku Bitaro bya Kabutare ushinzwe guhuza inzego n’Itumanaho agaragaza ko bakira abarokotse Jenoside nka 15 mu kwezi barwaye cyane kandi batishoboye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Alice Kayumba Uwera, yagaragaje ko abarwayi bashobora kwiyishyurira 10%, abafite uburwayi bukomeye bakabishyurira mu gihe abakeneye uburyo bwo koroherezwa mu ngendo uturere tubafasha.
Ibitaro bikuru gusa n’ibyihariye nk’iby’amaso, iby’indwara zo mu mutwe, CARAES ni byo bifitanye amasezerano na MINUBUMWE.
SRC: RBA