issa
Habonetse urushinge uzajya ufata kabiri mu mwaka rukurinde SIDA

Jul 14, 2025 - 14:50
 0

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko habonetse urushinge rushya rushobora kurinda umuntu kwandura agakoko gatera SIDA (HIV) mu gihe cy’amezi atandatu. Uru rushinge rwagereranywa n’urukingo, ruzaba rumwe mu nsanganyamatsiko nyamukuru zizaganirwaho mu nama mpuzamahanga igiye kubera mu Rwanda vuba aha.

Ibi Minisitiri yabitangaje ku cyumweru, tariki 13 Nyakanga 2025, mu gikorwa ngarukakwezi cy’imikino n’ubuzima rusange kizwi nka Car-free Day, kigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage. Ibi bikorwa bifatwa nk’amahirwe meza yo kugeza ku baturage amakuru y’ingenzi ku buzima rusange. 

Iyi Car-free Day yabaye mu gihe hasigaye amasaha make ngo hatangire inama mpuzamahanga izamara iminsi itanu iganira ku bijyanye na virusi itera SIDA, ikazabera i Kigali, ikazahuza inzobere n’abayobozi b’ubuzima baturutse hirya no hino ku isi. Iyo nama izibanda cyane kuri uru rushinge rushya rushobora gutangwa inshuro imwe mu mezi atandatu, rukarinda umuntu kwandura HIV.

Dr. Sabin yavuze ati: “Hari ikintu gishya kiri kuganirwaho ku bijyanye na SIDA: urushinge ruto ruzajya rutangwa rimwe mu mezi atandatu, rukarinda abantu kwandura HIV.” Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ibyishimo byinshi, maze Minisitiri yongeraho ati: “Ndabona abagabo bishimye cyane! Ruraje vuba, kandi ruzaba rumwe mu byo tuzaganiraho n’inzobere zitandukanye zizaba zaje i Kigali zivuye impande zose z’isi.”

Uru rushinge rwiswe ‘Yeztugo’, rwemejwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) mu kwezi gushize. Florence Riako Anam, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ababana na virusi itera SIDA (GNP+), yavuze ko uru rushinge ari amahirwe akomeye ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura HIV. Yagize ati: “Ibi ni bimwe mu bintu by’iterambere twagezeho mu buhanga, kandi turasaba ko izi nzira nshya zo kwirinda zakwegerezwa abantu bose kuko zatuma tubasha guhagarika ubwiyongere bw’abandura bashya.” 

Uretse urwo rushinge, hanavumbuwe ibinini bya buri munsi bishobora gufasha umuntu kwirinda SIDA ndetse no gusama kw’akenshi kutifuzwa. Florence yakomeje ati: “Ibi ni ibyiza byihariye ku bakobwa n’abagore bakiri bato bashobora kuba bahura n’ibibazo bikomeye kandi bakeneye uburyo bwizewe bwo kwirinda SIDA no gutwara inda batabiteguye, ibi bikaba bigihangayikishije cyane muri Afurika.”

U Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), ruharanira guca burundu icyorezo cya SIDA bitarenze umwaka wa 2030, binyuze muri gahunda ya 95-95-95:

  • 95% by’abantu babana na HIV bamenye uko bahagaze,

  • 95% by’abamaze kuyimenya batangiye gufata imiti igabanya ubukana,

  •  95% by’abayifata bafite igipimo gito cyane cy’agakoko ku buryo batagikwirakwiza.

Jul 14, 2025 - 15:49