
CAR: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bambitswe imidali y'ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Mata 2025, bambitswe imidali y’ishimwe ku bwo gukora inshingano zabo neza.
Aba bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali, ni abari mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu buzwi ku izina rya MINUSCA.
Umuryango w’abibumbye wakoze icyo gikorwa cyo kubambika imidari, byari uburyo bwo kubashimira ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi, ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata.
Ni mu muhango wabereye mu murwa mukuru Bangui, mu kigo gikambitsemo itsinda RWAFPU-1, wayobowe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG), Madamu Valentine Rugwabiza, ari na we wari umushyitsi mukuru.
Madamu Rugwabiza yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa ku kazi k’indashyikirwa bakoze n’umusanzu ugaragara batanze mu guharanira amahoro n’umutekano w’abaturage ba Santrafurika.
Yagize ati: “Mwagaragaje kudatezuka mu kuzuza inshingano murangwa n’ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu kazi.”
Yakomeje agira ati: “Iyi midali mwambitswe uyu munsi ni iyo kubashimira no kuzirikana ubwitange bwabaranze kuva mwagera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe cy’umwaka.”
Mu bambitswe imidali harimo abo mu matsinda abiri; RWAFPU-1 na RWAPSU, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140, n’abapolisi b’u Rwanda 33 badakorera mu matsinda (IPOs).
Uretse Madam Rugwabiza witabiriye icyo gikorwa, cyitabiriwe kandi n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Santrafurika, Olivier Kayumba, abayobozi muri Guverinoma y’icyo gihugu, abahagarariye ingabo na Polisi zo muri Santrafurika n’izo mu bindi bihugu bari mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye n’abaturage batuye mu Mujyi wa Bangui.