
Inyubako 10 Burna Boy amaze gukoreramo amateka
Umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy ni umwe mu bafite ibigwi bihambaye mu gihugu cye ndetse no ku Mugabane wa Afurika muri rusange haba mu bihembo yatwaye ndetse n'utundi duhigo. Dore inyubako 10 z'amateka amaze kuzuza ziirmo izo benshi babona nk'inzozi.
1. Stade De France
Iyi niyo nyubako aheruka kuzuza aho iherereye mu Bufaransa ikaba yakira abantu bagera ku bihumbi 80,698.
2. Accor Arena
Mu Bufaransa kandi, Burna Boy yujuje inshuro zigera kuri ebyiri iyi nyubako ya Accor Arena iherereye i Paris, aho yakira abantu bagera ku 20,300.
Ku nshuro ya mbere Burna Boy yujuje iyi nyubako mu gitaramo yakoreyeyo tariki 10 Ugushyingo 2021, ikindi agikora tariki 21 Werurwe 2022.
3. Paris la Defense Arena
Tariki 20 Gicurasi 2023, Burna Boy yanditse amateka yo kuzuza inyubako ya 'Paris la Defense Arena' iherereye mu Bufaransa, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 40.
4. O2 Arena
Iyi nyubako iherereye i London mu Bwongereza, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 20, Burna Boy yayujuje mu gitaramo yahakoreye tariki 27 Kanama 2021.
5. London Studium
Iyi nyubako nayo iherereye i London mu Bwongereza aho amaze kuyuzuza inshuro zigera kuri ebyiri, aho ibitaramo yahakoreye byitabirwaga n'abantu basaga ibihumbi 60.
Bwa mbere yayujuje tariki 03 Kamena 2023 ubwo yamamazaga album ye yitwa 'Love, Damini' , nyuma aza gusubirayo ahakorera ikindi tariki 29 Kamena 2024, ubwo yamamazaga album 'I Told Them'.
6. Madison Square Garden
Madison Square Garden i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho yarahujuje aho hafite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 20 yahataramiye inshuro imwe mu gitaramo yahakoreye tariki 28 Mata 2022.
7. State Farm Arena
Burna Boy kandi yujuje inshuro ebyiri inyubako ya 'State Farm Arena' iherereye muri Amerika mu mujyi wa Atlanta, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 21.
Yayujuje tariki 31 Nyakanga 2022 ubwo yari mu bitaramo yise 'Love, Damini', yongeye kuyuzuza ku nshuro ya kabiri mu gitaramo yahakoreye tariki 09 Werurwe 2024, ubwo yari mu gitaramo cyo kwamamaza album ye yise 'I Told Them'.
8. City Field
Bruna Boy kandi yujuje 'City Field' imuri Amerika, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 41,922. Yabaye Umunyafurika wa mbere wahujuje mu gitaramo yahakoreye tariki 08 Nyakanga 2023, ubwo n'ubundi yakoraga ibaramo byamamaza 'Love, Damini'.
9. Bell Centre
Indi nyubako Burna Boy yujuje inshuro ebyiri ni iyitwa 'Bell Centre' iherereye mu mujyi wa Montreal muri Canada, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 21,000.
Burna Boy ku nshuro ya mbere mu gitaramo yahakoreye tariki 29 Gashyantare 2024, ubwo yari mu bitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi yamamaza album ye yitwa 'I Tell Them'.
10. Gelredome
Burna Boy kandi yibitseho agahigo ko kuba ari we Munyafurika wa mbere wabashije kuzuza inyubako ya 'Gelredome' iherereye muri Netherlands, yakira abantu basaga ibihumbi 41,000.
Iyi nyubako yayujuje mu gitaramo yahakoreye tariki 23 Nyakanga 2023, ubwo yari mu bitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi yamamaza album ye yitwa 'Love, Damini'.