
U Rwanda rwishimiye icyemezo cya M23 cyo kuva mu gace ka Walikale
Guverinoma y’u Rwanda yashimye icyemezo cya M23 cyo kuva mu gace ka Walikale yari yafashe no kuba Leta ya RDC yatangaje ko ibikorwa by’Ingabo zayo, FARDC na Wazalendo bigiye guhagarara muri ako gace.
Muri iri tangazo, harimo ingingo ivuga ko " Leta y'u Rwanda yishimiye gushyigikira impande zombi by'umwihariko mu kubahiriza umujyo wa gahunda y'agahenge yashyizweho n'ibihugu bya EAC-SADC mu gushaka inzira irambye y'umutekano mu karere".
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 22 , M23 yashyize hanze itangazo rivuga ko yavanye abarwanyi bayo muri Walikale mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bigamije amahoro biteganyijwe hagati y’uwo mutwe na Leta ya RDC.
Muri iri tangazo, iri huriro ryavuga ko ibi bigendanye no kubahiriza agahenge kasabwe n'imiryango y'ibihugu ya EAC na SADC mu kwezi gushize, hagamijwe gushaka igisubizo cy'iyi ntambara mu nzira z'amahoro.
Umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Walikale ku wa gatatu nijoro, aha ni ho kure mu burengerazuba wari ugeze kuva watangira gufata ibice bitandukanye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Igisirikare cya Congo 'FARDC', nacyo cyahise gitangaza ko ingabo zacyo zahagaritse kugaba ibitero kuri M23 ndetse gisaba na Wazalendo guhagarika gushotora aba barwanyi.