
Album ya Playboi Carti ikomeje guca ibintu mu rugo rwa Barack Obama
Barack Obama wabaye Perezida wa USA, yashimiye umuraperi Playboi Carti uheruka gushyira hanze album, ahishura indirimbo umugore we yumva buri gitondo.
Umuraperi Playboi Carti ari mu byishimo nyuma y'uko Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika amubwiye ko album ye nshya yise 'I Am Music' ari yo iri kumvwa mu muryango we.
Mu butumwa uyu muraperi yashyize kuri Instagram, yerekanye ubutumwa yandikiranye na Obama amubwira ko yakunze album ye kandi n'umuryango we wayikunze.
Muri ubwo butumwa, Obama yabwiye Playboi ko umugore we, Michelle Obama buri gihe abyuka yumva indirimbo 'TRIM’ ndetse ko ari umufana we cyane.
Album I Am Music yagiye hanze mu minsi mike ishize, ikaba igizwe n'indirimbo 30 aho abakunzi b'uyu muhanzi bari bamaze igihe bayitegereje.
Ni album album yitabajeho abandi baraperi barimo nka Kendrick Lamar bakoranye indirimbo Eshatu, Travis Scott n'abandi na nka The Weekend.