
Kenya: Abapolisi batandatu bishwe n'abo bicyekwa ko ari Al-Shabaab
Abanya Kenya batandatu bishwe n’abacyekwaho kuba abarwanyi ba Al Shabaab mu gitero cyagabwe mu kigo cy’abapolisi bashinzwe umutekano mu gace ka Fafi, mu ntara ya Garissa.
Raporo yakozwe, ivuga ko kuri icyumweru tariki ya 23 Werurwe, abagera kuri batandatu bishwe abandi bane bagakomerekera muri iki gitero cyagabwe mu rukerera.
Yagize iti” Ahagana mu masaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice za mu gitondo nibwo uyu mutwe wa Al-Shabab wagabye igitero mu kigo cy’abapolisi bashinzwe umutekano ku rwego rw’igihugu, naho abakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro."
Ishami rya polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba (ATPU), rikaba ryatangiye iperereza kuri iki kibazo.
Mu minsi mike ishize, Ambasade y’Amerika muri Kenya, yatanze integuza y’umutekano ku baturage bayo ibasaba kwirinda kujya mu turere twa n’ibirindiro bya Al-Shabaab Garissa, Wajir, na Mandera byugarijwe na Al-Shabaab.
Mu ntangiriro za Gashyantare, abayobozi batanu bo muri Kenya bashimuswe n’abo bicyekwa ko ari Al- Shabaab kugeza ubu aho baherereye hakaba hataramenyekana.