issa
Rubavu: Yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we

Jul 19, 2025 - 13:25
 0

Umugore wo mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka 40 bari bamaze igihe batabana kubera amakimbirane

Ibi byabereye mu Mudugudu w'Isangabo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu, mu ijoro ryo ku tariki ya 18 Nyakanga 2025.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yasanzwe ku buriri aryamye yapfuye ariko hanze y’inzu huzuye amaraso.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro, yagamirije itangazamakuru iby'aya makuru abashimangira ko iperereza rikomeje.

Ati “Amakuru y’ibanze yagargaje ko yapfuye ahagana saa Tanu z’ijoro, inzego zishinzwe umutekano zahageze, zihita zitangira iperereza ry’ibanze ku mugore batabanaga kubera bafitanye amakimbirane waba wamukubitishije kuko uyu wapfuye yabanaga n’abana be gusa. Harakekwa umugore batabanaga kubera bari bafitanye amakimbirane, wanahise atabwa muri yombi.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ariyo avamo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, rimwe na rimwe bikaba byabyara urupfu.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo uukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Kugeza uyu mugore wa nyakwigendera akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi.

Jul 19, 2025 - 13:26