Rubavu: Hatashywe imishinga ikomeye igamije guteza imbere ubucuruzi n’imyuga
Mu Karere ka Rubavu hatashywe imishinga itandukanye irimo inyubako z’ubucuruzi, inzu za koperative ndetse n’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro bivugwa ko bigiye kongera iterambere ry’ako karere ndetse n’imibereho y’abaturage ikagenda neza.
Muri iyo mishinga harimo Isoko rya Gisenyi, ryari rimaze imyaka irenga 18 ryubakwa bitewe n’impamvu zariteye kudindira, ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 27 mu Mujyi wa Rubavu. Ni isoko rifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 1000, rikaba ryaruzuye ritwaye agera kuri miliyari 6.
Iri soko imyanya yose yaryo yamaze gufatwa n’abacuruzi bagomba kurikoreramo, rikaba ryarasojwe kubakwa na Sosiyete y’Abikorera mu Karere ka Rubavu yari yahawe izo nshingano nyuma y’uko abari bafite uwo mushinga wo kuyirangiza bari barananiwe no kuwuzuza bituma uhabwa abikorera bo muri ako karere.
Uretse igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iryo soko, kandi abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango barimo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, basoje ku mugaragaro Imurikagurisha rya Western Province Beach Expo 2025, ryaberaga muri ako Karere ka Rubavu ku nshuro yaryo ya gatatu.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi asoza ku mugaragaro iryo murikagurisha yavuze ko ari amahirwe akomeye abikorera bahabwa yo kumenyekanisha ibicuruzwa byabo no kubishakira amasoko, ndetse ko kuba abanyamahanga bagenda biyongera mu bitabira iryo murikagurisha ari uburyo bwiza bukwiye gufasha abacuruzi kumenyekanisha ibyo bakora ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kandi yanatashye inzu y’ubucuruzi yubatswe na Koperative Unama Ukore Gisenyi, koperative y’abagore isanzwe ikora ubucuruzi n’ubudozi bw’imyambaro. Yashimiye abagore bagize iyi koperative avuga ko ari intambwe ikomeye bagezeho, ndetse ko ari urugero rwiza nk’abagore bateye rwo kwihesha agaciro no kwerekana ko bashoboye.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba John Bosco Habyarimana, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, basoreje umunsi wo gutaha ku mugaragaro inyubako zagombaga gutahwa ku ishuri rishya rya RAMBO TVET, riherereye mu Murenge wa Nyamyumba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yavuze ko iri shuri rije ari igisubizo kigiye gukemura ibibazo bitandukanye mu rubyiruko rwari rwarataye ishuri imburagihe, ndetse ko rigiye gufasha benshi kunguka ubumenyi ngiro bufasha benshi kugira ubumenyi bwo kwihangira imirimo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi, ari na we wasoje icyo gikorwa, yavuze ko iryo shuri rya RAMBO TVET rigiye kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’ibura ry’abafite ubumenyingiro bukenewe mu nganda, asaba urubyiruko kuribyaza umusaruro mu rwego rwo kwitegurira ejo hazaza heza.
Ubuyobozi bwatangaje ko iyo mishinga itandukanye yatashywe muri ako Karere ka Rubavu igiye kongera iterambere ku bikorera bityo imibereho myiza y'abaturage ikiyongera, ni mu gihe kandi abaturage na bo ubwabo bavuga ko igiye kubafasha kwikura mu bukene bagakorana intego.


Kinyarwanda
English
Swahili









