
Lesotho ni cyo gihugu kizajya cyishyura umusoro munini ku bicuruzwa byinjira muri Amerika
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje inyongera y'umusoro rusange wa 10% ku bicuruzwa by'ibihugu byose by'isi byinjira muri Amerika, gusa ibihugu bimwe uwo musoro urenze icyo gipimo, harimo 16 bya Afurika.
Donald Trump yavuze ko ubusanzwe hari ijanisha ry'umusoro ibindi bihugu bica ibicuruzwa bivuye muri Amerika, maze ati: "Ubucuruzi bwari busanzwe bubogamye, ubu bazajya badusoresha natwe tubasoreshe".
Nubwo Ubushinwa – bwohereza ibicuruzwa byinshi ku isoko rya Amerika - ari cyo gihugu kiri buzongwe cyane n'uyu musoro wa Amerika kuko yabushyiriyeho 34%, Lesotho ni cyo gihugu yashyizeho umusoro munini - 50% - kurusha hafi ya byose muri iri tegeko rishya.
Ibihugu nka Botswana, Angola, Libya, Afurika y'Epfo na Algeria, Donald Trump yashyizeho umusoro uri hagati ya 37 na 30% ku bicuruzwa byabo bijya muri Amerika.
Mugihe ku bindi bihugu byinshi bya Afurika, birimo n'u Burundi n'u Rwanda yashyizeho umusoro wa 10%.
Trump yavuze ko iri tegeko rishya rigomba gutangira gukurikizwa kuva tariki 05 z'uku kwezi kwa Mata uyu mwaka.