PSG izakina igikombe cy'Isi cy'ama Clubs yambaye Visit Rwanda ku kuboko

Apr 16, 2025 - 19:55
 0

Nyuma y’ubwumvikane hagati y’Impande zombi, u Rwanda n’ikipe y’umupira w’Amaguru yo mu Bufaransa (Paris Saint Germain) bongereye amasezerano ya Visit Rwanda yari asanzwe hagati y’Impande zombi akaba azageza muri 2028.

Ni amasezerano y'ubufatayanye yasinywe bwa mbere muri 2019, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'impande zombi akaba yongerewe igihe.

Ubusanzwe aya masezerano arimo ko PSG izamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.

Cyokoze igishya kiri muri aya masezerano, ni uko PSG izambara Visit Rwanda ku kuboko mu gikombe cy'Isi cy'Ama Clubs kizabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi y'uyu mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na PSG bwafashije igihugu gushimangira urugendo rwacyo rwo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari, bikajyana na gahunda yo gushyigikira impano, guteza imbere siporo n’ibishya bishingiye ku muco.

Ati “Kuvugurura amasezerano akagera mu 2028 biduha amahirwe yo kubakira ku musaruro twagezeho no kurushaho gutanga umusaruro wisumbuyeho ku Banyarwanda n’umuryango mugari wa PSG ku Isi hose.”

Kuva aya masezerano yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.

Binyuze muri aya masezerano, abana 400 babashije guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ryashinzwe na PSG mu Rwanda, PSG Academy Rwanda.

Mu 2022, Ikipe y’Abatarengeje imyaka 13 yo mu Rwanda, yegukanye irushanwa ry’amakipe ya PSG ku Isi, ibintu bigaragaza ko mu Rwanda hari impano mu mupira w’amaguru.

Aya masezerano yongerewe mu gihe Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya congo iyagera incuro, aho yasabye PSG ko yasesa amasezerano n'u Rwanda nyuma yo kurushinja ko rwaba rukorana n'umutwe wa M23.

Ibi birego kandi Leta ya Congo yabigejeje ku ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na yo ifitanye amasezerano na Visit Rwanda, gusa kugeza ubu nta kipe nimwe irashyira mu bikorwa ibyo Leta ya DRC yasabye.

Apr 16, 2025 - 20:26

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.