
Kongera ingano y’amadovize u Rwanda rubitse byongereye umusaruro
Bijyanye n’agahunda y’iterambere igihugu cy’u Rwanda gikomeje kugira mu ngeri zitandukanye, ni nako kirushaho kuzamura ubukungu binyuze mu kongera amadevize.
U Rwanda rwongereye ingano y’amadovize rufite mu bubiko mu mpera z’umwaka wa 2024, rugira ubushobozi bw’ubwizigame bwo gutumiza ibicuruzwa hanze y’Igihugu mu gihe kigera ku mezi atanu.
Impavu y’ubwo bwiyongere ni uko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 6.9% mu mwaka ushize.
Igipimo cy’imibare cyigaragazwa n’aba banyenganda, ifitanye isano n’iherutse kwemezwa n’intumwa z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu bugenzuzi ziherutse gukorera mu Rwanda.
Zivuga ko izamuka ry’iyi mibare, ryerekana icyizere ku bukungu bw’u Rwanda, kugabanya izamuka ry’ibiciro ku isoko no kugabanya igitutu cyo gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.
Soraya Hakuziyaremye, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yavuze ko ingamba Igihugu cyafashe ari zo zatumye iyi mibare yiyongera kandi bikazakomeza kuzamuka.
Ingano y’amadovize ari mu bubiko bw’u Rwanda yariyongereye iva ku bushobozi bw’ubwizigame bwo gutumiza ibicuruzwa hanze y’Igihugu mu mezi ane n’iminsi 15 mu 2023, igera ku mezi atanu n’iminsi irenga 12 mu mpera za 2024.
Icyifuzo cya Banki Nkuru y’u Rwanda ni uko ubu bwizigame bw’amadovize bugomba kutajya munsi y’amezi ane.