Min. Nduhungirehe ashyize umucyo ku masezerano y’u Rwanda na DRC mu bukungu
Ku wa 04 Ukuboza 2025 i Washington, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo basinye ku masezerano mashya y’amahoro n’ubufatanye, yiswe Washington Accords for Peace and Prosperity. Uyu mwanzuro mushya w’amateka wagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, wavuze ko ari intambwe ikomeye mu kugarura umubano no guteza imbere iterambere rusange.
Nk’uko yabigarutseho, kimwe mu masezerano y’ingenzi yasinywe ni uko agamije gushyiraho uburyo bushya bwo gufatanya mu bukungu hagati ya RDC n’u Rwanda. Aya masezerano ateganya gushora imari ihuriweho n’ibihugu byombi mu nzego eshanu z’ibanze ari zo ingufu, ibikorwaremezo, Urusobe rw’ibikorwa bijyanye n’amabuye y’agaciro, buyobozi, n’icungamutungo mu bya parike z’igihugu n’ubukerarugendo n’ubuzima rusange.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibi bizafasha ibihugu byombi kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu bihuriyeho no guteza imbere abaturage b’ibi bihugu.
Muri aya masezerano hasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu ahuriweho hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, agamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ndetse n’ubucuruzi n’ishoramari muri rusange, ariko bitari muri gahunda y’akarere ihuza u Rwanda na RDC.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko aya masezerano y’amateka atabasha kugerwaho hatari uruhare rugaragara rwa Perezida Donald Trump, ndetse n’inkunga y’Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio n’Umujyanama Mukuru muri Afurika ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Massad Boulos.
Yasoje yemeza ko aya masezerano azafungura amarembo mashya y’amahoro, ubufatanye n’iterambere hagati ya Kigali na Kinshasa, ndetse akazana icyizere gishya mu karere k’ibiyaga bigari.


Kinyarwanda
English
Swahili









