issa
Kiyovu Sports itsinze AS Kigali mu buryo bwemeza

May 9, 2025 - 17:17
 0

Ikipe ya Kiyovu Sports itsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona y'u Rwanda.

Saa cyenda zirengaho iminota micye, nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali watangiye. Ikipe ya AS Kigali yatangiye ubona yasuzuguye umukino ariko ukabona Kiyovu Sports irimo kugenda ikora ibintu bigaragaza ko irabona igitego.

Muri uko kugenda yataka cyane ikipe ya AS Kigali, yaje kubona amahirwe nyuma yo guhanahana umupira mu rubuga rw'umuzamu, Ashraf Bayo ahita atsindira igitego cya mbere ikipe ya Kiyovu Sports ku munota wa 44. Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Kiyovu Sports iri imbere n'igitego 1-0.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya AS Kigali yataka cyane Kiyovu Sports ariko iyi kipe kubona igitego bikomeza kwanga.

Ku munota wa 60, AS Kigali yaje gukora ikosa rikomeye ku mupira watakajwe na Nkubana Marc ariko abasore ba Kiyovu Sports kugira icyo bakoresha umupira biranga.

Ikipe ya AS Kigali yakomeje kugerageza kugirango irebe ko yabona igitego cyo kwishyura ariko umukino urinda urangira igitego cyabuze.

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda ihise igira amanota 34. Iyi kipe ifashe umwanya wa 8 mu gihe izindi kipe zirakina umukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373