issa
Kigali: Basigaye barya amajanja y'inkoko n'amara yazo

May 9, 2025 - 16:13
 0

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batunguwe n'uburyo hari abantu basigaye barya amajanja y'inkoko n'amara yazo n'iby'inkwavu mu gihe byafatwaga nka kirazira mu bihe byashize.

Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko muri iki gihe ibintu byahindutse cyane kubera ko hari abasigaye barya ibintu bitaribwagwa nk'amara y'inkoko n'amajanja yayo n'ibindi nk'imitwe yazo.

Bemeza Kandi ko hari n'abantu batandukanye basigaye batunzwe no kugurisha imitwe y'inkoko n'amara yazo ndetse n'amajanja yazo mu gihe byafatwaga nka kirazira.  

Uwitwa Higiro Emmanuel, avuga ko yatunguwe cyane n'uburyo nta kintu cy'inkoko na kimwe cyicyijugunywa.

Yagize ati "Kera kurya n'umutwe w'inkoko byafatwaga nka cyirazira ariko muri iki gihe basigaye barya n'amara n'amajanja yazo kandi ubona ko babyishimiye ku buryo hari n'abasigaye bajya kubirangura bakabicuruza kuko bisigaye bikundwa na benshi." 

Umugabo witwa Uwiduhaje Janvier we yemeza ko akunda brochette z'amara y'inkoko cyane ndetse nta n'ikintu cyazimukuraho 

Umugore witwa Umurerwa Claudine we yemeza ko we akunda cyane zingaro z'amara y'inkoko kuko ari zo abasha kwigondera. 

Yagize Ati "Erega zirahendutse cyane rwose njye ibintu byose ku nkoko ndarya ntacyo nsigaza ariko nkunda cyane zingaro z'amara yazo kurusha Ibindi byose ikindi kandi zirahendutse kuko 300 ntabwo wabura ako kaboga."

Amakuru ikinyamakuru Ukwelitimes gifite n'uko yaba ari inyama z'amara y'inkoko cyangwa amajanja yazo n'umwijima byose bigurishwa uhereye ku mafaranga 500 kuko bagendera ku biro bifite.

THAMIMU HAKIZIMANA 

May 9, 2025 - 16:15