Ingendo n’ubucuruzi byahagaritswe hagati ya Tanganyika na Kivu y’Amajyepfo
Kubera umutekano muke uterwa n’intambara ihanganishije umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ingendo n’ubucuruzi hagati y’intara za Tanganyika na Kivu y’Amajyepfo.
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage n’abacuruzi bakoresha iyi nzira, cyane cyane abagenda banyura mu mazi y’ikiyaga cya Lac Tanganyika no mu mihanda ihuza izi ntara zombi.
Abayobozi bo ku ruhande rwa RD Congo bavuga ko izi ngendo zizakomeza guhagarikwa kugera igihe umutekano uzaba umaze kugaruka, n’ubwo hataratangazwa igihe nyacyo byazagarukira. Abaturage bagaragaje impungenge z’ingaruka iki cyemezo gishobora kugira ku mibereho yabo ya buri munsi, kuko aka gace gashingiye cyane ku bucuruzi n’itwarwa ry’ibicuruzwa biva mu ntara imwe bijya mu yindi.
Ubuyobozi bwizeza abaturage ko buri gushaka ibisubizo byihuse, harimo kongera umutekano kugira ngo ubuzima busanzwe bushobore gusubukurwa vuba.


Kinyarwanda
English
Swahili









