AFC/M23 yinjiye mu mujyi wa Uvira
Amakuru mashya avugwa mu ijoro ryo kuwa 09 Ukuboza aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aremeza ko ingabo z’umutwe wa AFC/M23 zatangiye kwinjira mu mujyi wa Uvira.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’uyu mujyi baravuga ko hari ibimodoka n’abarwanyi b’uyu mutwe babonetse binjira mu mujyi baturutse mu bice bya Ruzizi na Sange, aho imirwano imaze iminsi ikaze hagati ya FARDC, ingabo z’u Burundi, n’abarwanyi ba Wazalendo bahanganye na M23.
Kwinjira kwa AFC/M23 muri Uvira bishobora kuba ikimenyetso cy’ihinduka rikomeye ku ishusho y’umutekano muri Teritwari ya Uvira, kuko uyu mujyi ari umwe mu by’ibanze muri Kivu y'Amajyepfo ndetse ukaba unakoreramo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’itembera ritandukanye.
Kugeza ubu nta cyo leta ya RDC irabivugaho igaragaza uko ibintu bihagaze.


Kinyarwanda
English
Swahili









