
Abahagarariye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bateraniye i Kigali
Abahagarariye Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara ( Eastern Africa Standby Force: EASF) n’inzego zitandukanye mu Rwanda bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu igamije kunoza ubufatanye n’imikoranire hagati ya EASF n’u Rwanda.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 01 Mata 2025, iri kurebera hamwe uburyo habaho ubufatanye mu kongera ingamba zo guhora biteguye, guhangana no gukumira ibibazo bibangamiye umutekano, ubuzima, ibyorezo ndetse n’ibiza.
Iyi nama kandi igamije kunoza ubufafanye n’imikoranire hagati ya EASF n’u Rwanda binyuze mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ingabo, iy’ubuzima n’izindi.
Ku ruhande rw'u Rwanda, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yerekanye akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu binyamuryango bya EASF mu kugera ku mahoro arambye n’uburyo bwo kwitegura guhangana n’imbogamizi zigenda zivuka zirimo ibiza.
Iyi nama ibaye mu gihe mu karere k'ibiyaga bigari hari umwuka mubi cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 umaze igihe kirenga imyaka 3 urwana na Leta ya Kinshasa.
Ni mu gihe kandi hashize igihe gisaga umwaka uyu mutwe w'Ingabo za EASF wirukanywe mu burasirazuba bwa DRC na Leta ya Kinshasa, aho wari waroherejwe kubungabunga amahoro muri ako agace.