issa
Ihuriro rya Joseph Kabila ryamenyekanye: Nta bucuti afitanye na AFC/M23

Oct 16, 2025 - 17:12
 0

Inama y’iminsi ibiri yabereye i Nairobi kuva ku wa 14 kugeza ku wa 15 Ukwakira 2025, iyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ukuri kudasubirwaho: nta bucuti, nta mikoranire, nta ruhare Joseph Kabila agira mu bikorwa by’ihuriro Alliance Fleuve Congo/M23 (AFC/M23).

Iyi nama ikomeye mu buryo bwa politiki yatanze igisubizo gikomeye ku makuru yagiye acicikana y’uko Kabila yaba ari inyuma y’iri huriro.

Tugaruke gato ku mateka: muri Gashyantare 2025, Perezida Félix Tshisekedi, wari umaze igihe arwaye, yakoresheje radio y’igikoresho cye rutwitsi ya Top Congo FM mu gusebya Kabila, amushinja ko ari we utegura ibikorwa bya AFC/M23. Ibyo byashingiye ku bwoba n’urujijo biranga ubutegetsi buri mu marembera.

AFC/M23 mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 16 Ukwakira 2025, yavuze ko noneho ukuri kwashyizwe ahabona.

Itangazo riragira riti ”Joseph Kabila ntiyigeze na rimwe agira uruhare na ruto mu bikorwa bya AFC/M23. Ntacyo yayishinzeho, nta nama yayo yigeze atumiza, nta n’ubutumwa yigeze atanga bujyanye n’iyo mpuzamashyaka. Kuri ubu, Joseph Kabila afite ihuriro rye rishya rya politiki ryiswe “Sauvons la RDC” (Dutabare RDC), rikaba rifite intego n’icyerekezo bitandukanye n’iby’AFC/M23.

Aha rero ni ho bigaragarira ko ibyo ubutegetsi bwa Tshisekedi (bukunze kwitwa "ubutegetsi bwa Tshilombo") bukora byo guhuza izina rya Kabila na AFC/M23 ari politiki y’ibinyoma n’amayeri yo kuyobya rubanda no guhunga ibibazo by’igihugu.

Ku rundi ruhande, AFC/M23 yo ikomeje kugaragaza ko iharanira ukuri hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya RDC, cyane cyane ingingo ya 64, ivuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo kurwanya igitugu no gusubiza ku murongo inzego z’igihugu iyo zibaye ibicagate. Ibi bivuze ko AFC/M23 atari umutwe w’iterabwoba nk'uko Kinshasa ibivuga, ahubwo ari impinduramatwara y’Abanye-Congo bashaka guhindura igihugu cyabo.

Abayobozi b’ingenzi ba AFC/M23 ni aba bakurikira:

  • Corneille Nangaa Yobeluo – Umuyobozi Mukuru wa politiki,
  • Général-Major Sultani Makenga – Umuyobozi w’Ingabo n’Umugaba Mukuru,
  • Bertrand Bisimwa – Umuyobozi wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga n’amategeko,
  • Prof. Dr. Freddy Kaniki – Umuyobozi wungirije ushinzwe imari, iterambere n’ubukangurambaga.

Itangazo risoza rivuga ko “aho kuguma mu binyoma n’ibihuha, ubutegetsi buriho bukwiye kureba mu ndorerwamo. Guhimbira abandi ibyaha ntibikemura ikibazo, ahubwo bigaragaza intege nke z’ubuyobozi. Ukuri ni kumwe: AFC/M23 si igikoresho cya Kabila, ahubwo ni ijwi ry’abaturage bananiwe kwihanganira agasuzuguro, barwana kugira ngo bagarurire RDC icyubahiro n’ubusugire bwayo”.

Oct 16, 2025 - 17:13