issa
ONU: Tshisekedi yashinje u Rwanda gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri Congo n’ubufatanye na M23

Sep 24, 2025 - 13:23
 0

Mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ikomeje kubera i New York, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye gushinja u Rwanda ibikorwa bya gisirikare ku butaka bw’igihugu cye, avuga ko ingabo zarwo zikiri muri Congo nubwo Kigali yerekana ko zamaze gutahukanwa.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Perezida Tshisekedi yasabye Umuryango Mpuzamahanga gukora ibishoboka byose kugira ngo amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025 ashyirwe mu bikorwa.

Ati “Ndashaka ko mutahura igituma ibintu bidatera imbere: Urwanda rwiyerekana nk’aho rwakuye abasirikare barwo muri Congo, ariko ukuri ni uko bagihari, kandi bagikoresha ibikoresho bifasha umutwe wa M23”.

Perezida Tshisekedi yagaragaje ko imikoranire hagati y’u Rwanda n’umutwe wa M23 ikiri ku rwego rwo hejuru. Avuga ko AFC/M23 ari “umugambi w’Urwanda”, kandi ko ibikorwa byabo byose bikorwa ku mabwiriza ya Kigali.

Ati “Iyo Urwanda rutewe igitsure, intumwa za M23 zihita zitera intambwe mu biganiro. Ibi byonyine bigaragaza uko bafitanye ubusabane. Bafatanya mu bya gisirikare, amafaranga n’ibindi”.

Ibi birego si bishya, kuko guverinoma ya Kinshasa yakomeje gushinja Kigali gufasha M23 mu ntambara yamaze imyaka irenga ibiri mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Urwanda, ku rundi ruhande, rwakomeje kwamagana ibi birego, ruvuga ko ibibazo bya Congo biterwa n’intege nke za leta ya Congo mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwayo.

Aho amasezerano ya Washington ahagaze

Perezida Tshisekedi yavuze ko amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo i Washington, atari guhabwa agaciro uko bikwiye kubera ko Kigali itayubahiriza. Yasobanuye ko ayo masezerano asaba ko ingabo z’u Rwanda zitaha “mu buryo bushobora kugenzurwa”, ndetse hakavanwaho ingamba zose zishingiye ku kwitwaza umutekano.

Ati “Nta mahoro azaboneka mu gihe ingabo z’u Rwanda zitaratahukanwa kandi zitarareka gushyigikira umutwe wa M23”.

Icyifuzo cya Tshisekedi ku Muryango Mpuzamahanga

Mu ijambo rye ku mugaragaro imbere y’Inama rusange ya ONU, Perezida Tshisekedi yasabye uyu muryango ko wihutira guhagararira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, kugira ngo Congo igarure ituze.

Ati “Turifuza ko amahoro n’umutekano bigaruka mu gihugu cyacu. Ariko ibyo ntibizashoboka mu gihe ibihugu duturanye bitubahiriza amasezerano twagiranye,”

Amasezerano ya Washington ni urundi rugero rw’ubushake bwa dipolomasi hagati ya Congo n’u Rwanda. Ariko ibibazo by’amateka, ubusumbane bw’inyungu, imitwe yitwaje intwaro, n’uruhare rw’ibihugu bikomeye mu karere, bikomeje gutuma amahoro arambye bigorana kuyageraho.