Huye: Abacuruza resitora barataka igihombo gikomeye
Abashoramari bo mu karere ka Huye bacuruza ibyo kurya muri Resitora barataka igihombo gikomeye kenda kubaganisha gufunga nyuma yo kubura abakiriya bari bafite mbere bakaza kubabura nyuma y’uko benshi muri bo bahisemo kwitekera muri getto zabo.
Bamwe mu bashoramari bacuruza ibyo kurya muri resitora mu mugi wa Huye barataka igihombo gikomeye batewe ahanini no kubura abakiriya bari bafite mbere y’uko Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ku wa 10 Nzeri 2025, yashyizeho gahunda nshya yo kudacumbikira abanyeshuri bari basanzwe biga ivuga ko abagomba gucumbikirwa ari abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere ndetse n’abafite ibibazo byihariye gusa.
MUKAKAMANZI Rose usanzwe ucuruza ibiribwa muri Shekina Restaurant muri uwo mujyi aganira na Ukweli Times yavuze ko arimo guhura n’igihombo gikomeye cyo kubura abakiriya nyuma y’uko abanyeshuri benshi muri bo yagaburiraga ubu bahisemo kwitekera mu ma getto yabo ubu bakaba nta bakiriya bakibona.
Yagize ati "Ubu turimo guhura n’igihombo gikomeye kubera ko twabuze abakiriya nyuma y’uko ingamba kaminuza yafashe zatumye benshi mu bakiriya twagaburiraga bahitamo kwitekera uretse ko ari ingamba za leta naho ubundi byari bikwiye kwigwaho abana bagasubira mu macumbi ya kaminuza kuko byaba byiza ku mpande z’abanyeshuri ndetse natwe bikatubera byiza."
Nubwo bimeze bityo bamwe mu banyeshuri baganiriye na Ukweli Times bavuze ko ahanini icyabateye kureka kurira muri resitora ari uko benshi muri bo bahisemo kwitekera muri getto zabo za macumbi yo hanze y’akaminuza ndetse ko ibiryo bya Restaurant biba bihenze kandi ntamafaranga baba bafite.
INEZA Precious Hope umunyeshuri wiga Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yavuze ko we yabonye atabasha kubona amafaranga yo kwishyura ikarita yo kuriraho muri resitora izwi nk’igifu bituma ahitamo kujya atekera muri getto ye nubwo rimwe na rimwe bimugora guteka mu gihe aba anafite inshingano zo kwiga.
Ati "Nahisemo kujya nitekera ubwange kuko nariraga muri resitora nkishyura igifu cya 4,0000 nkishyura andi 4,0000 y’icumbi rya Kaminuza ariko ayo y’icumbi nk’ayishyura rimwe mu mwaka bigahura nayo mpabwa azwi nka buruse.
Mu gihe igifu cya resitora cyo ku kwezi kumwe nishyuraga 40000 yari menshi kuri nge ni yo mpamvu ubu ndi kwibana mu nzu ndetse nkimenyera buri kimwe nko kwishyura inzu, nkihahira ibyo kurya urumva ko rero amafaranga ya Restaurant yari menshi ni yo mpamvu tutakiziriramo.
Ku rundi ruhande Nduwayo Jean Pierre umushoramari nawe ucuruza ibyo kurya muri resitora mu murenge wa Tumba aho mu karere ka Huye yabwiye Ukweli Times ko ayo mafaranga 40000 basaba abanyeshuri kwishyura buri kwezi ko nayo ari make cyane ahubwo ko haba harimo ubufasha bwa kibyeyi kuko nabo batakaza menshi mu gutunganya ayo mafunguro.
Yagize ati "Twe ubu twabuze abakiriya bacu b’abanyeshuri ariko amafaranga tubaka ni ibihumbi 40 bishyura buri kwezi ariko ayo mafaranga nta nyungu tuba dufitemo rwose ahubwo ni ugufasha abana bacu ngo bige neza barye neza kubera ko dutakaza menshi mu yo tugura ibyo biribwa, ayo tugura ibicanwa, ayo duhemba aba bitunganya muri make usanga nta nyungu dukuramo."
Kugeza ubu ingamba zashyizweho ku wa 10 Nzeri 2025, na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye z’uko nta munyeshuri n’umwe mu bari basanzwe biga bacumbikirwa mu macumbi ya Kaminuza zikomeje kubahirizwa aho abanyeshuri ubu barimo kwibana muri getto zabo ba kanimenyera ibyo barya.
Ariko nanone abashoramali bacuruza ibiribwa bakaba bakomeje kugaragaza ko izo ngamba zabahombeje cyane bityo bakaba basaba ubufatanye na Kaminuza bw’uko habaho uko abanyeshuri biga bajya bagaburirwa n’izo Restaurant aho kwitekera bikabatwarira igihe cyo bari kwigamo ariko ibyo bikabaho binyuze mu bwumvikane ku biciro ntarengwa.
Ibi bibaye mu gihe Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rigiye kwakira abanyeshuri barenga ibihumbi 9 bagiye kwiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza guhera tariki ya 27 Ukwakira uyu mwaka ibyo ahanini bikaba bimwe biri gutera abacuruza ibyo kurya mu mujyi wa Huye basaba Kaminuza imikoranire ya hafi ngo bage bagaburira abo banyeshuri bivugwa ko bagiye gucumbikirwa na Kaminuza.


Kinyarwanda
English
Swahili









