Haringingo Francis yasezeye akazi ko gutoza Bugesera FC

Apr 21, 2025 - 18:02
 0

Haringingo Francis watozaga ikipe ya Bugesera FC yasezeye ubuyobozi bw'iyi kipe nyuma y'imyaka 2 ari umutoza wayo mukuru.

Tariki 15 ugushyingo 2023, nibwo Haringingo Francis yagizwe umutoza mushya wa Bugesera FC nyuma yo gutwara igikombe cy'Amahoro mu ikipe ya Rayon Sports ntiyongererwe amasezerano.

Haringingo Francis Sezo ye ya mbere muri Bugesera FC yagerageje gufasha iyi kipe kugirango itampanuka kuko yarokotse mu minsi ya nyuma ahanini byatewe n'ikibazo cy'amikoro akarere karimo ariko uyu mutoza aragerageza ikipe ntiyampanuka.

Muri Sezo ya Kabiri Haringingo Francis ndetse n'ubuyobozi bwa Bugesera FC bari biyemeje kutazongera gukora ikosa nk'iryari ryakozwe ariko n'ubundi iyi kipe byakomeje kwanga nko muri Sezo ya 2023/2024.

Nubwo ubuyobozi bwa Bugesera FC bwagerageje kurwana n'ikibazo cy'amikoro ariko n'ubundi hari igihe cyageze abakinnyi bivugwa ko badaheruka guhembwa ariko bisa nibituje gacye kuko ubuyobozi hari ibyo bwahise buha abakinnyi.

Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko Haringingo Francis atishimiye uko ubuyobozi bwitwara mu gufata abakinnyi kugirango babe baguma mu mwuka mwiza wo guhatana. Haringingo Francis yaje guhita afata icyemezo cyo gusezera kuri uyu wa mbere tariki 21 Mata 2025, nyuma y'ibyo byose.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uko Bugesera FC igiye gukemura iki kibazo cya Haringingo Francis ubatunguye cyane kuko iyi kipe n'ubundi ikoze ikosa rito yahita impanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Bugesera FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 n'amanota 24 bivuze ko nikora ikosa ishobora kuzampanuka mu makipe 2 azajya mu cyiciro cya Kabiri.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.