issa
Gutsinda Rayon Sports kwa APR FC bitera ishema Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda

Jan 9, 2026 - 10:00
 0

Umuyobozi w'Ingabo zirwanira ku butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, yabwiye abakinnyi ba APR FC ko gutsinda Rayon Sports bitera ishema Minisiteri y'Ingabo na RDF.

Ku wa Kane tariki 8 Mutarama 2026, abayobozi mu nzego zitandukanye za APR FC, bayobowe na Major Gen. Vincent Nyakarundi umuyobozi w'Ingabo zirwanira ku butaka ndetse na Rtd Col Kalisa Callixte, basuye abakinnyi Ishyorongi mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino wa Super Cup.

Ni ugusurwa kw'abakinnyi ba APR FC ariko itangazamakuru naryo ryari rifunguye ku banyamakuru bifuzaga kujya kureba iyi myitozo ibanziriza iya nyuma kugira ngo uyu mukino w'ishiraniro ube.

Umuyobozi w'Ingabo zirwanira ku butaka, Major Gen Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro abakinnyi ba APR FC abibutsa ko intego za APR FC ari ugutsinda imikino yose ikinnye ndetse by'akarusho ugatsinda Rayon Sports unayitwara igikombe. Uyu muyobozi kandi yababwiye ko gutsinda Rayon Sports bitera ishema Minisiteri y'Ingabo ndetse na RDF.

Yagize ati "Benshi murabizi ko intego zacu aba ari ugutsinda umukino wose dukinnye ariko bikaba akarusho iyo utsinze iyi kipe tugiye guhura nayo ukanayitwara igikombe kandi twe nk’ubuyobozi tubabonamo ubushobozi bwo gutsinda iriya kipe, guhera ku muzamu, ab’inyuma, abo hagati, ndetse n’abakina imbere muri abakinnyi beza batoranijwe, mwese mukore itandukaniro muri uyu mukino kuko iyo mutsinze bihesha ishema Minisiteri yacu y’Ingabo ndetse na RDF."

Major Gen Vincent Nyakarundi, yashimiye abakinnyi ba APR FC uko barimo kugenda bitwara mu mikino ya Shampiyona yongera ku bibutsa ko ari ko bigomba gukomeza.

Yagize ati " Ndabashimira uko mumaze iminsi mwitwara neza muri buri mukino mukina nibiriya tuba dushaka, mutsinde n’uyu mukino wo kuwa Gatandatu dukomereze no ku yindi mikino irimbere kuko twe nizo ntego duhorana ni nabyo biduhesha gutwara buri gikombe dukiniye.”

Ubuyobozi bwa APR FC bukomeje gushyigikira abakinnyi bayo mu mikino yose ni nako bizaba bimeze muri Sitade Amahoro nabwo bazaba bahari kandi intego ikomeye bazaba bafite ari ukubona intsinzi kuko abatsinze Rayon Sports nubu barahari.

Yagize ati “Nk’ubuyobozi tubari inyuma nk'ibisanzwe kandi no kuri uyu mukino tuzaba turi hariya tubashyigikiye, nk’uko Umuyobozi w’icyubahiro wungirije wa APR FC Gen MK Mubarakh, yabibabwiye ubwo yabakiraga, ko uwabatsinze ntaho yagiye kandi nibyo koko umurongo wacu uhora ari umwe intsinzi nubu rero turahari ngo tubatsinde dore ko imwe twatsinze kiriya gihe ubu iri inyuma ya hahandi."

Uyu mukino washyushye cyane mu bafana b'amakipe yombi ariko icyakomeje ibintu cyane ni abakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports yongeyemo byongera gutuma abantu batekereza ko iyi kipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda ishobora kuzakora agashya.

Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC iheruka, ntabwo APR FC irabasha gutsinda Rayon Sports kuko umukino uheruka kuyahuza warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-0 mu mukino wabereye mu karere ka Huye. Kuri iyi nshuro uzabera muri Sitade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice.

Major Gen Vincent Nyakarundi yibukije abakinnyi ko gutsinda Rayon Sports bitera ishema Minisiteri y'ingabo 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373