
BURERA: Batandatu bafatanwe kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi
Mu ijoro ryo kuwa 25 Werurwe 2025, mu karere ka Burera hafatiwe abantu batandatu bari batwaye Litiro 730 za Kanyanga ndetse n’ibiro 15 by’urumogi.
Hari n’abandi bari bafashwe bafite kanyanga bayitura hasi bariruka barayisiga ubwo batinyaga ko bafatwa n’inzego z’umutekano dore ko iki ari icyaha gihanirwa n’amategeko.
Kuri ubu abafatiwe muri ibi bikorwa bari gukorerwaho iperereza bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro.
Mu Rwanda, icyaha cyo gukwirakwiza no gucuruza urumogi gihanwa n’ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ufashwe akwirakwiza, acuruza, atwara cyangwa agurisha ibiyobyabwenge nka urumogi ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu iri hagati ya frw miliyoni 20 na 30.
Iyo bikorwa ku buryo bwihariye (nko kubikorera abana, mu mashuri, cyangwa mu nyubako za leta), ibihano bishobora kugera ku gifungo cya burundu.
Ibi bihano bigamije gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kurinda abaturage ingaruka zabyo.