issa
Abandi banyarwanda 17 barimo abahoze muri FDLR batashye

Nov 14, 2025 - 12:04
 0

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwatangaje ko Abanyarwanda 17 barimo batanu bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR batashye mu Rwanda banyuze ku mupaka i Rubavu.

Ni ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya Monusco ku wa 13 Ugushyingo 2025.

Monusco yasobanuye ko aba bantu barimo abana icyenda bashyikirijwe u Rwanda banyuze ku mupaka wa Grande Barrière uri mu Karere ka Rubavu.

Monusco yahamije ko kuva muri Mutarama 2025, abarwanyi ba FDLR 166 n’imiryango yabo batashye mu Rwanda.

Abarwanyi u Rwanda rwakira bajyanwa mu kigo cya Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze, bagahabwa amahugurwa ku mateka y’u Rwanda, uburere mboneragihugu n’imyuga ibafasha kwiteza imbere.

Tariki ya 30 Ukwakira 2025, RDRC yasubije mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR 143 bari bamaze amezi ari hagati y’atatu n’atandatu bahugurirwa mu kigo cya Mutobo, ishimangira ko izakomeza gufasha abazemera gutaha mu mahoro.