Yasabye amafaranga yo gukoresha inzara n'imisatsi! Ibyo mutabwiwe ku Urw'agahararo ya Yampano na Marina

Mar 26, 2025 - 13:03
 1

Indirimbo Urw'agahararo kuri ubu ikomeje guteza sahinda mu ruganda rw'imyidagaduro ku mpamvu zitakabaye zitabwaho iyo impande zombi zicara zikaganira bari kureba umwanzuro ku buryo abakunda ibihangano byabo batabigenderamo.

Icyakora nubwo Marina yayisibishije kuri shene ya Yampano benshi ntimwamenye impamvu muzi w'ikibazo cyatewe na Marina wasabye amafaranga 300,000 Frw yo gukoresha inzara n'imisatsi ku munsi wo gufata amashusho y'Urw'Agahararo.

Ubundi Yampano ni umuhanzi ufite indirimbo yanditse ku buryo buri muhanzi yakuze yifuza kuzakorana indirimbo iyo agize ayo mahirwe ayabyaza umusaruro.

Niko byagenze kuri Marina ubwo yamubwiraga ko afite indirimbo yifuza ko bakorana. Ati"Marina nakuze Mufana kandi numvaga mufitiye indirimbo twakorana.

 Naramubwiye ngo umva iyo ndirimbo nuyikunda tuyikorane. Nyine naramwongoreye arayikunda turayikora".

Indirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe Curse the demon ( Meira ). Iyo uyumvise wumva ko yitondewe muri make iryoheye amatwi dore ko iri muri za ndirimbo abahanzi baririmba bakicyirizanya.

Byabaye bibi mu gihe cyo gufata amashusho

Indirimbo yaba Marina na Yampano bari barumvikanye ko bazasaranganya ibizavamo (Streams &Loyalities) ku mbuga zicuruza imiziki. Iyi ngingo ni yo igirira inyungu abahanzi bakoranye indirimbo kuko bose iyo iri kumvwa cyane bagabana ibyinjiye ku kigero cya 50 ku ijana kuri buri umwe.

Hari ku wa mbere ku itariki 17 Werurwe 2025 nibwo Yampano na Marina bagombaga kujya gufata amashusho y'Urw'Agahararo.

Ikipe ya Yampano yari yateguye ibisabwa byose babwiye Marina abasubiza ko "Nkeneye amafaranga 300,000 yo kujya gukoresha inzara n'imisatsi".

Bari (ikipe ya Yampano) bamaze kwishyura Fayzo dore ko ari we wari gukora iyo ndirimbo mu buryo bw'amashusho ndetse byari kubera kuri Onomo Hotel iri mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko mu Kiyovu.

Imyenda yari gukodeshwa Kwa Young C Designer, Piano yo gukoreshwa byose byari byateguwe n'uko amashusho yari gikorwa byari ku murongo.

Nyuma y'uko Yampano yishyujwe ayo mafaranga we n'abamuri hafi bahisemo gukora Visualiser (amashusho yo kwirwanaho) ubundi indirimbo ijya hanze.

Nguko uko Marina yigiriye inama yo kuyisibisha dore ko yanasohotse atabizi kandi ayifiteho uruhare rungana n'urwa Yampano.

Ese amafaranga Marina yishyuje ni menshi?

Kuri Yampano uri kurwana no kwiyubaka ntabwo ayo mafaranga ari menshi ariko nanone iyo aza guha agaciro igihangano yari kuyashaka nubwo atari kwizera ko nta yandi ari bucibwe bigeze mu mahina.

 Ikindi kandi bari kwicara bakaganira bakareba igisubizo kirambye ku buryo indirimbo abafana babo bari gukomeza kuyumva ariko ibungukira bombi.

Kuri Marina nawe yari guhamagara Yampano bakaganira yasanga ubwo bushobozi ntabuhari agashaka ikindi gisubizo kirambye ariko indirimbo ntisibwe dore ko nawe akeneye indirimbo ituma yumvikana mu bafana be.

Kuri ubu rero Yampano yafashe umwanzuro ndetse ayo yari yateguye yo gukora ayo mashusho yateganyirije indi ndirimbo yanatangiye gufatirwa amashusho.

Nubwo Benshi bazi ko indirimbo yasibwe ariko irahari. Si ubwa mbere indirimbo ihuriweho n'abahanzi iteje rwaserera kandi hakabura icyongera guhuza ba bahanzi kuko buri wese aba yumva ari mu kuri nubwo rimwe na rimwe haba hari uwibeshya kuko ibihe birahinduka ukifuza ya mahirwe ukayabura.

Mar 26, 2025 - 15:38

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.