
Wazalendo yongeye gukora mujisho M23 biteza imirwano
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 25 Mata, imirwano yongeye kubura hagati y’abarwanyi ba M23 n'umutwe wa Wazalendo APCLC, ikaba yabereye mu murenge wa Osso Banyungu, mu gace ka Masisi, mu majyaruguru ya Kivu.
Amakuru aturuka muri Nyabiondo-Centre iyi mirwano yabereyemo, avuga ko ibitero byagabwe ahagana saa tanu z’ijoro zishyira kuri uyu wa gatanu, itangirira i Kinyumba, nko mu birometero 5 uvuye hagati ya Nyabiondo, ikwira mu turere twa Burubi, Kibanda, Kikomo na Kasopo.
Amakuru atangazwa na Radio Okapi, avuga ko yahawe amakuru y’uko abarwanyi ba Wazalendo APCLS aribo barashe ku birindiro bya M23 nayo ikirwanaho.
Abaturage ba Nyabiondo ngo bakanguwe n'urusaku rw’imbunda ziremereye rubatera ubwoba bituma imiryango myinshi yo muri ako karere ihunga ingo zabo bamwe bahungira mu bice bitarimo imirwano, abandi bahungira mu kigo cy’umuryango w’abaganga batagira umupaka( Les Médecins sans frontières (MSF).
Iyi mirwano ibaye mu gihe hatarashira amasaha 48, impande zombi zitangaje ko zemeranyijwe guhagarika imirwano, ndetse zikaba zifite ubushake mu bindi biganiro byo gusasa inzobe zizakurikiraho.
Bizakorwa mu rwego rwo kugira ngo haganirwe ku muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC no ku muti ukwiye wazana amahoro arambye muri aka gace no mu karere.
Yaba uruhande rwa M23 cyangwa Wazalendo , ntawe uragira icyo atangaza kuri iyo mirwano.