Police FC yatangaje Manishimwe Djabel wari umushomeri
Police FC yatangaje ko yasinyishije umukinnyi w’umunyarwanda, Manishimwe Djabel utari ufite ikipe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, nibwo Police FC ikina shampiyona y’u Rwanda, yatangaje ko yasinyishije Manishimwe Djabel wari umaze iminsi nta kipe afite.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi uyu musore atangaje ko hari amakipe arimo kuvugana nayo yo mu bihugu by’Abarabu birimo Libya ariko ntabwo yigeze abona ikipe nshya yerekezamo yo hanze.
Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda benshi bemera ko azi umupira bijyanye n’ibyo yakoze mu myaka yashize akina mu makipe akomeye arimo Rayon Sports ndetse na APR FC zose zibarizwa hano mu Rwanda.
Police FC itangaza ko yasinyishije Manishimwe Djabel nk’umukinnyi wayo mushya ntiyigeze itangaza igihe bazamarana gusa amakuru twamenye n’uko byagizwemo uruhare n’umutoza Ben Moussa babanye muri APR FC.
Manishimwe Djabel asanzwe akina kuri nimero 10, Police FC muri iyi minsi uyu mwanya wakinagaho Kwitonda Alain Bacca ndetse wabonaga agenda abikora neza kuko mu mikino itatu imaze gukinwa muri Shampiyona imaze kubona ntabwo iratakaza na rimwe.
Manishimwe Djabel amaze gukina mu makipe atandukanye akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC ndetse na Mukura Victory Sports, hanze yakinnye muri USM Khenchela, Al-Quwa Al-Jawiya ndetse na Naft Al-Wasat Sports Club yatandukanye nayo umwaka ushize wa 2024.


Kinyarwanda
English
Swahili









