issa
Perezida Kagame yageze i Dakar

Perezida Kagame yageze i Dakar

Sep 1, 2025 - 10:28
 0

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS), aho yakirwa na Perezida Bassirou Diomaye Faye.

Ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025, nibwo Perezida Kagame yageze i Dakar. 

Iyi nama ya AFS igiye igiye kuba ikurikira inama zabereye mu Mujyi wa Kigali muri Werurwe 2024 no muri Nzeri 2024, aho zitabiwe n’abahagarariye inzego za leta zirimo abikorera, urubyiruko ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi bari baturutse mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika.

Umwaka ushize iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo bw’iterambere ry’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere”.

Biteganyijwe ko iy’uyu mwaka iyi nama izitabirwa n’abasaga 600 biganjemo abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi, bazitabira iyo nama.

Biteganyijwe ko izagaragazwamo udushya n’ikoranabuhanga, politiki n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa ndetse n’ibyo abantu bakwigira ku bandi, imishinga ntangarugero y’ubucuruzi n’ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika.